Perezida wa Angola, João Lourenço, yatumiye i Luanda umutwe wa AFC/M23, mu rwego rwo gushaka ibisubizo ku bibazo by’umutekano muke bimaze igihe byibasiye Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Aya makuru akurikira icyifuzo cyatanzwe na Perezida Félix Antoine Tshisekedi, wasabye Lourenço kugira uruhare mu guhuza impande zitandukanye zirebwa n’iki kibazo, mu biganiro bigamije gushakira igihugu cye amahoro arambye.
Perezida Tshisekedi aherutse kugirira ingendo ebyiri i Luanda muri iki cyumweru, aho yagiranye ibiganiro na Perezida Lourenço byibanze ku mutekano wo mu Burasirazuba bwa Congo n’uburyo haboneka umuti urambye w’ibibazo bya politiki n’umutekano bihari.
Amakuru aturuka hafi y’izi mpande avuga ko Tshisekedi yifuza ko ibiganiro byahuza Leta ya Kinshasa n’abantu batandukanye batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, barimo n’umutwe wa AFC/M23 umaze imyaka ine mu ntambara na Leta ya RDC.
Umunyamakuru Steve Wembi yatangaje ko hari abanyapolitiki ba mbere bamaze kugera i Luanda, mu rwego rwo gutegura cyangwa kwitabira ibyo biganiro biteganyijwe.
Gusa kugeza ubu, ntiharamenyekana niba AFC/M23 izemera kwitabira ubu butumire bwa Perezida wa Angola. Umwe mu bayobozi bakuru b’uyu mutwe aherutse gutangaza ko AFC/M23 idafite gahunda yo kwitabira ibiganiro bishya byabera i Luanda, kuko isanzwe igirana ibiganiro na Leta ya Kinshasa byabereye i Doha kuva muri Werurwe 2025.
Uyu muyobozi yagize ati: “Dufitanye amasezerano n’ubutegetsi bwa Kinshasa yashyizweho i Doha, kandi hari abahamya mpuzamahanga barimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibiganiro bishya byategurwa muri Angola ntitubirebamo. Niba Perezida Tshisekedi ashaka ko twabigiramo uruhare, agomba kubanza gutangaza ku mugaragaro ihagarikwa ry’ibiganiro bya Doha.”
Ibi bigaragaza ko hakiri inzitizi zikomeye mu nzira yo guhuza impande zose zigira uruhare mu kibazo cy’umutekano muke muri RDC, nubwo hakomeje kugaragara ubushake bwa dipolomasi ku rwego mpuzamahanga.




