• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Politics

AFC/M23 yatumiwe muri Angola ibisabwe na Tshisekedi

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
January 10, 2026
in Politics
0
AFC/M23 yatumiwe muri Angola ibisabwe na Tshisekedi
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Perezida wa Angola, João Lourenço, yatumiye i Luanda umutwe wa AFC/M23, mu rwego rwo gushaka ibisubizo ku bibazo by’umutekano muke bimaze igihe byibasiye Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Aya makuru akurikira icyifuzo cyatanzwe na Perezida Félix Antoine Tshisekedi, wasabye Lourenço kugira uruhare mu guhuza impande zitandukanye zirebwa n’iki kibazo, mu biganiro bigamije gushakira igihugu cye amahoro arambye.

Related posts

Burkina Faso: Amashyaka ya politiki yose yakoreraga muri iki gihugu arenga 100 yasenywe

Burkina Faso: Amashyaka ya politiki yose yakoreraga muri iki gihugu arenga 100 yasenywe

January 30, 2026
Amasezerano yahindutse urubanza: U Rwanda rwamaze kugeza ikirego mu nkiko rurega u Bwongereza

Amasezerano yahindutse urubanza: U Rwanda rwamaze kugeza ikirego mu nkiko rurega u Bwongereza

January 27, 2026

Perezida Tshisekedi aherutse kugirira ingendo ebyiri i Luanda muri iki cyumweru, aho yagiranye ibiganiro na Perezida Lourenço byibanze ku mutekano wo mu Burasirazuba bwa Congo n’uburyo haboneka umuti urambye w’ibibazo bya politiki n’umutekano bihari.

Amakuru aturuka hafi y’izi mpande avuga ko Tshisekedi yifuza ko ibiganiro byahuza Leta ya Kinshasa n’abantu batandukanye batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, barimo n’umutwe wa AFC/M23 umaze imyaka ine mu ntambara na Leta ya RDC.

Umunyamakuru Steve Wembi yatangaje ko hari abanyapolitiki ba mbere bamaze kugera i Luanda, mu rwego rwo gutegura cyangwa kwitabira ibyo biganiro biteganyijwe.

Gusa kugeza ubu, ntiharamenyekana niba AFC/M23 izemera kwitabira ubu butumire bwa Perezida wa Angola. Umwe mu bayobozi bakuru b’uyu mutwe aherutse gutangaza ko AFC/M23 idafite gahunda yo kwitabira ibiganiro bishya byabera i Luanda, kuko isanzwe igirana ibiganiro na Leta ya Kinshasa byabereye i Doha kuva muri Werurwe 2025.

Uyu muyobozi yagize ati: “Dufitanye amasezerano n’ubutegetsi bwa Kinshasa yashyizweho i Doha, kandi hari abahamya mpuzamahanga barimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibiganiro bishya byategurwa muri Angola ntitubirebamo. Niba Perezida Tshisekedi ashaka ko twabigiramo uruhare, agomba kubanza gutangaza ku mugaragaro ihagarikwa ry’ibiganiro bya Doha.”

Ibi bigaragaza ko hakiri inzitizi zikomeye mu nzira yo guhuza impande zose zigira uruhare mu kibazo cy’umutekano muke muri RDC, nubwo hakomeje kugaragara ubushake bwa dipolomasi ku rwego mpuzamahanga.

Previous Post

APR FC yerekanye bisi nshya igiye kujya itwara iyi kipe -Amafoto

Next Post

Umunyamakurukazi Tessy yasezeranye imbere y’imana -Amafoto

Next Post
Umunyamakurukazi Tessy yasezeranye imbere y’imana -Amafoto

Umunyamakurukazi Tessy yasezeranye imbere y'imana -Amafoto

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved