Pasiteri Jimmy (James) Irungu w’imyaka 30, ukomoka mu Karere ka Murang’a muri Kenya, yaguye igihumure nyuma yo kumara amasaha 79 n’iminota 40 ahobeye igiti, mu gikorwa yari agamije kurenza agahigo kari kasanzweho k’amasaha 72.
Iki gikorwa cyari kigamije gushyigikira ubukangurambaga bwo kurwanya indwara ya kanseri no kugaragaza impungenge ku giciro kiri hejuru cyo kuyivuza, by’umwihariko ku baturage batishoboye. Irungu yateganyaga gusoza amasaha 80 ku wa Kane saa 5:27 za mu gitondo, ariko umunaniro ukabije watumye agwa mbere gato yo kugera ku ntego yari yihaye.
Abari bateraniye aho iki gikorwa cyaberaga bihutiye kumutabara, ahita ajyanwa ku bitaro bya Murang’a County Level Five Hospital, aho inzego z’ibanze zemeje ko ubuzima bwe butari mu kaga.
Ushinzwe urubyiruko mu Ntara ya Murang’a, Manoah Gachucha, yatangaje ko ibipimo by’ubuzima byagaragaje ko nta kibazo gikomeye afite, kandi ko abaganga bemeje ko ashobora gusezererwa mu bitaro mu masaha make.
Iki gikorwa cyakurikiwe n’abantu benshi haba aho cyaberaga no ku mbuga nkoranyambaga, aho Abanya-Kenya batandukanye bagaragaje kumushyigikira. Ibyishimo byari byose ubwo Irungu yarenzaga amasaha 72, bifatwa nk’intambwe ikomeye mu guca agahigo kari karashyizweho n’umugore witwa Truphena Muthoni.
Abayobozi, abahanzi n’ibyamamare bitandukanye byaje kumuba hafi, barimo na Truphena Muthoni ubwe. Guverineri wa Murang’a, Irungu Kang’ata, yavuze ko abaganga bakomeje gukurikirana ubuzima bwe, anongeraho ko nyuma yo gukira bazaganira ku buryo igitekerezo cye cyabyazwa umusaruro mu guhangana n’indwara ya kanseri.
Umuvandimwe we, John Irungu, yatangaje ko batari barabanje gusobanukirwa neza uburemere bw’iki gikorwa, ariko ko ukwihangana k’umuvandimwe we kwabafunguriye amaso ku ngorane zacyo.
Na Irungu ubwe yavuze ko iki gikorwa yagikoze nyuma yo kubona imiryango myinshi n’abakristo bahangayikishijwe na kanseri, ayita indwara “ituje ariko ikomeje guhitana abantu benshi,” asaba inzego bireba gushyira imbaraga mu kuyikumira no kuyivuza ku giciro cyoroheye abaturage bose.




