Kuva ku wa 20 Ukuboza 2025, Arnold Ishimwe uzwi mu myidagaduro nka DJ Toxxyk, afungiye mu nzego z’umutekano aho akorwaho iperereza ku mpanuka yakoze igahitamo umupolisi.
Amakuru mashya avuga ko nubwo uyu musore agifunze, hakiri gushakishwa undi muntu ukekwaho kugira uruhare mu kumufasha guhunga nyuma y’iyo mpanuka. Niyonkuru Djuma uzwi nka Radju, wari wabanje gutabwa muri yombi akekwaho icyo cyaha, bivugwa ko yaje kurekurwa nyuma y’iperereza ry’ibanze.
Amakuru aturuka mu bantu ba hafi ya DJ Toxxyk avuga ko nyuma yo gukora impanuka yabereye hafi ya Peyage, yahise ahamagara Radju amusaba ubufasha.
Radju, wamenyekanye cyane mu mupira w’amaguru aho yakiniye amakipe arimo Kiyovu Sports na Rayon Sports, ubu asigaye agaragara mu bikorwa by’imyidagaduro.
Biravugwa ko mu gitondo cyo ku Cyumweru, DJ Toxxyk yabanje kwerekeza iwe kwa Radju ku Gisozi, aho bombi bemeranyije guhita bava mu Mujyi wa Kigali berekeza mu Karere ka Karongi.
Ni ho DJ Toxxyk yafatiwe, nubwo amakuru ataremezwa neza avuga ko bashobora kuba bari bafite umugambi wo gukomeza bajya hanze y’igihugu.
Yasanganywe ibiyobyabwenge, yemera ko yari yasinze
Mu itangazo ryari ryatanzwe mbere, Polisi y’Igihugu yari yatangaje ko iperereza rikomeje harebwa niba DJ Toxxyk yari yanyoye ibisindisha. Amakuru mashya agaragaza ko uyu musore yemeye ko yari yatwaye imodoka yasinze.
Hari n’amashusho ya camera z’umutekano zagaragaye, amwerekana mu kabari anywa inzoga zikomeye ijoro ryose mbere y’uko impanuka iba. Abatanze amakuru bavuga ko atari inzoga zisanzwe, ahubwo yari yanyoye ibisindisha bikomeye.
Byongeye kandi, urugo rwe ngo rwarasatswe hasangwamo ibiyobyabwenge, bikaba byarashimangiwe n’uko na we yemeye ko yabikoreshaga.
Gutwara imodoka nta ruhushya afite
Ikindi cyongereye uburemere bw’uru rubanza ni uko DJ Toxxyk yagaragaye ko nta ruhushya rwo gutwara ikinyabiziga (permis) yagiraga. Ibi byiyongera ku kuba yari yasinze, ari na byo byombi bitemewe n’amategeko.
Abaganiriye na we bavuga ko atabasha kwibuka uko impanuka yabaye, bikekwa ko byatewe n’uko yari atameze neza kubera ibisindisha yari yanyweye.
Umunyamategeko waganiriye n’itangazamakuru yavuze ko iyo DJ Toxxyk adatoroka nyuma y’impanuka, ahubwo akihutira kwimenyesha inzego z’umutekano, dosiye ye itari kuba ifite uburemere ifite ubu.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yatangaje ko dosiye ya DJ Toxxyk yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha, ariko yirinda gutangaza ibikubiyemo birambuye.
IVOMO: IGIHE




