• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Amerika yagabye ibitero simusiga kuri Venezuela ihita ishimuta Perezida w’iki gihugu n’umugorewe

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
January 3, 2026
in Amakuru
0
Amerika yagabye ibitero simusiga kuri Venezuela ihita ishimuta Perezida w’iki gihugu n’umugorewe
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko igihugu cye cyagabye igitero simusiga mu murwa mukuru wa Venezuela, Caracas, aho yavuze ko Perezida Nicolás Maduro n’umugore we bafashwe bakurwa muri Venezuela.

Ibi Trump yabigarutseho mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Truth Social kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Mutarama 2026, aho yavuze ko igitero cyakozwe neza kandi kigamije guhagarika ubuyobozi bwa Maduro.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Yagize ati: “Perezida Nicolás Maduro n’umugore we bafashwe bakurwa muri Venezuela.”

Trump yongeyeho ko azatanga ibisobanuro birambuye mu kiganiro n’abanyamakuru ateganya kugirira mu rugo rwe rwa Mar-a-Lago ruherereye muri Leta ya Florida.

Ku rundi ruhande, ubutegetsi bwa Venezuela bwemeje ko bwibasiwe n’ibitero bya gisirikare byagabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu murwa mukuru Caracas no mu zindi ntara zirimo Miranda, La Guaira na Aragua. Bwagaragaje ko nyuma y’ibi bitero, Perezida Nicolás Maduro yahise atangaza ibihe bidasanzwe mu gihugu.

Perezida Trump yari asanzwe anenga bikomeye ubutegetsi bwa Venezuela, by’umwihariko ashinja Nicolás Maduro uruhare mu gucuruza ibiyobyabwenge no kubinyuza mu nzira zigana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu bihe byashize, Trump yatangije ibikorwa bya gisirikare byo guhagarika amato yavugwaga ko atwaye ibiyobyabwenge biva muri Venezuela ajya muri Amerika. Amerika kandi imaze igihe ifata amato atwaye peteroli ya Venezuela mu nyanja.

Ibi byose Venezuela yabyamaganye, ivuga ko ari imyitwarire ya gikoloni, ishimangira ko impamvu nyamukuru Amerika iyibasira atari ibiyobyabwenge, ahubwo ari inyungu zishingiye kuri peteroli n’umutungo kamere w’iki gihugu.

Previous Post

FARDC yagabye igitero cy’indege ku basivile aho bari bari ihagira itongo

Next Post

Dj Toxxyk uherutse kugonga umu polisi agapfa ibye bifashe indi ntera nyuma yo gusanga nta ruhushya rwo gutwara agira

Next Post
Dj Toxxyk uherutse kugonga umu polisi agapfa ibye bifashe indi ntera nyuma yo gusanga nta  ruhushya rwo gutwara agira

Dj Toxxyk uherutse kugonga umu polisi agapfa ibye bifashe indi ntera nyuma yo gusanga nta ruhushya rwo gutwara agira

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved