• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Fiona Mabazi wakoraga kuri RBA nyuma akaza gusezera kuri ubu agiye kumvikana kuyindi Radio

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
January 2, 2026
in IMYIDAGADURO
0
Fiona Mabazi wakoraga kuri RBA nyuma akaza gusezera kuri ubu agiye kumvikana kuyindi Radio
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Nyuma y’imyaka ine atagaragara mu itangazamakuru, umunyamakurukazi uzwi cyane Fiona Mbabazi agiye kongera kumvikana kuyindi radiyo hano mu Rwanda.

Fiona Mbabazi yamamaye cyane mu gihe yakoreraga Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), cyane cyane asoma amakuru mu rurimi rw’Icyongereza, ibintu byamuhesheje izina rikomeye mu mwuga w’itangazamakuru.

Related posts

Umukinnyi wa filime Nyambo yavuze ko bigoye kuba yabona umusore wakemera ko amubera umugore

Umukinnyi wa filime Nyambo yavuze ko bigoye kuba yabona umusore wakemera ko amubera umugore

February 6, 2026
Umukinnyi wa filime wamamaye nka Samusure wari umaze igihe mu buhingiro agiye kugaruka mu Rwanda

Umukinnyi wa filime wamamaye nka Samusure wari umaze igihe mu buhingiro agiye kugaruka mu Rwanda

February 3, 2026

Kuri ubu agiye kumvikana kuri Capital FM, imwe mu maradiyo amaze igihe yongera imbaraga mu mikorere n’abakozi bayo.

Itangazwa ry’itangira rye kuri Capital FM ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’iyo radiyo binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo, aho bwagaragaje ibyishimo byo kwakira uyu munyamakuru mu muryango wayo.

Mu butumwa bwashyizwe hanze, Capital FM yagize iti: “Tunejejwe no kwakira Fiona Mbabazi mu muryango wa Capital FM.”

Uyu munyamakuru azajya yumvikana mu gace kitwa “My 2 Cents with Fifi”, kazajya kanyuzwa mu kiganiro cya mu gitondo gikorwa na Jesse na Juliana, na bo basanzwe ari abanyamakuru bazwi mu Rwanda.

Ubuyobozi bwa Capital FM buvuga ko kwinjira kwa Fiona Mbabazi ari indi ntambwe yo gukomeza kuzamura urwego rw’ibiganiro byayo no gukurura abayumva benshi, cyane ko iyi radiyo imaze iminsi yiyubaka by’umwihariko mu rwego rw’abakozi.

Fiona Mbabazi yari yasezeye RBA ku wa 1 Ugushyingo 2021, nyuma y’imyaka 11 ayikoreye, ahita ajya gukorera Sosiyete y’u Rwanda y’Indege, RwandAir, aho yari amaze igihe akorera mbere yo gufata icyemezo cyo gusubira mu itangazamakuru.

Kugaruka kwe ku mwaduko wa radiyo bifatwa nk’inkuru ishimishije ku bakunzi b’itangazamakuru, cyane cyane abari bamukumbuye mu itangazamakuru ryo mu Rwanda.

Previous Post

Gisagara: Umugore yatangaje mu nteko y’abaturage ko umugabo we abitse grenade, inzego z’umutekano zigezeyo zisanga imanitse mugikoni

Next Post

Karongi: Impunzi z’abanyekongo zakoze imyigaragambyo

Next Post
Karongi: Impunzi z’abanyekongo zakoze imyigaragambyo

Karongi: Impunzi z'abanyekongo zakoze imyigaragambyo

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved