Mu rugo rw’umuturage utuye mu Mudugudu w’Akabakene, Akagari ka Higiro, Umurenge wa Nyanza mu Karere ka Gisagara, inzego z’umutekano zateguye grenade yari ihari nyuma yo kumenyekana ko ishobora guteza ibyago ku baturage.
Ibi byabaye ku wa 31 Ukuboza 2025, nyuma y’uko hagaragaye amakuru yavugaga ko muri urwo rugo harimo igisasu.
Aya makuru yatanzwe n’umugore witwa Nibarere Marie Rose w’imyaka 51, wagaragaje ko umugabo we Mutabaruka Théophile w’imyaka 49 yari afite grenade yari amanitse mu gikoni. Ibi yabivugiye mu nteko rusange y’abaturage yabaye ku wa 30 Ukuboza 2025.
Nyuma y’ayo makuru, inzego zishinzwe umutekano zahise zitangira iperereza, zisanga koko hari grenade yo mu bwoko bwa Totasi. Mutabaruka Théophile yemeye ko yayitoye mu ishyamba mu mwaka wa 2020, ayigumana mu rugo rwe.
Ku wa 31 Ukuboza 2025, inzego zibishinzwe zagiye kuyitegura, ariko mu gihe cy’ikorwa ryayo, urusaku rwumvikanye rwateje igihunga mu baturage bari hafi aho, cyane ko uwo munsi hari isoko rya Nyaruteja ryari ririmo abantu benshi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyanza, Tumusifu Jérome, yatangaje ko icyo gihunga cyatumye abantu biruka, bagwirirana, bigira ingaruka ku mwana w’umukobwa w’imyaka 15 witwa Mushimiyimana Diane, wakomerekejwe no kugwira ibuye risongoye.
Ati: “Uwo mwana yari ari kumwe n’abandi, yumvise urusaku bakora ku gisasu barahunga biruka, bagwirirana, agwira ibuye riramukomeretsa. Yahise ajyanwa ku Bitaro bya Kibirizi, ariko kubera ko yari yakomeretse bikomeye, bamwohereza ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB).”
Gitifu Tumusifu yasobanuye kandi ko amakuru yavugaga ko hari abantu bapfuye atari yo, ashimangira ko nta muntu wapfiriye muri iyo mpanuka.




