• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Gisagara: Umugore yatangaje mu nteko y’abaturage ko umugabo we abitse grenade, inzego z’umutekano zigezeyo zisanga imanitse mugikoni

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
January 1, 2026
in Amakuru
0
Gisagara: Umugore yatangaje mu nteko y’abaturage ko umugabo we abitse grenade, inzego z’umutekano zigezeyo zisanga imanitse mugikoni
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Mu rugo rw’umuturage utuye mu Mudugudu w’Akabakene, Akagari ka Higiro, Umurenge wa Nyanza mu Karere ka Gisagara, inzego z’umutekano zateguye grenade yari ihari nyuma yo kumenyekana ko ishobora guteza ibyago ku baturage.

Ibi byabaye ku wa 31 Ukuboza 2025, nyuma y’uko hagaragaye amakuru yavugaga ko muri urwo rugo harimo igisasu.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Aya makuru yatanzwe n’umugore witwa Nibarere Marie Rose w’imyaka 51, wagaragaje ko umugabo we Mutabaruka Théophile w’imyaka 49 yari afite grenade yari amanitse mu gikoni. Ibi yabivugiye mu nteko rusange y’abaturage yabaye ku wa 30 Ukuboza 2025.

Nyuma y’ayo makuru, inzego zishinzwe umutekano zahise zitangira iperereza, zisanga koko hari grenade yo mu bwoko bwa Totasi. Mutabaruka Théophile yemeye ko yayitoye mu ishyamba mu mwaka wa 2020, ayigumana mu rugo rwe.

Ku wa 31 Ukuboza 2025, inzego zibishinzwe zagiye kuyitegura, ariko mu gihe cy’ikorwa ryayo, urusaku rwumvikanye rwateje igihunga mu baturage bari hafi aho, cyane ko uwo munsi hari isoko rya Nyaruteja ryari ririmo abantu benshi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyanza, Tumusifu Jérome, yatangaje ko icyo gihunga cyatumye abantu biruka, bagwirirana, bigira ingaruka ku mwana w’umukobwa w’imyaka 15 witwa Mushimiyimana Diane, wakomerekejwe no kugwira ibuye risongoye.

Ati: “Uwo mwana yari ari kumwe n’abandi, yumvise urusaku bakora ku gisasu barahunga biruka, bagwirirana, agwira ibuye riramukomeretsa. Yahise ajyanwa ku Bitaro bya Kibirizi, ariko kubera ko yari yakomeretse bikomeye, bamwohereza ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB).”

Gitifu Tumusifu yasobanuye kandi ko amakuru yavugaga ko hari abantu bapfuye atari yo, ashimangira ko nta muntu wapfiriye muri iyo mpanuka.

Previous Post

Kicukiro: Imodoka yacitse feri igwa hejuru y’inzu yari iryamyemo umusore

Next Post

Fiona Mabazi wakoraga kuri RBA nyuma akaza gusezera kuri ubu agiye kumvikana kuyindi Radio

Next Post
Fiona Mabazi wakoraga kuri RBA nyuma akaza gusezera kuri ubu agiye kumvikana kuyindi Radio

Fiona Mabazi wakoraga kuri RBA nyuma akaza gusezera kuri ubu agiye kumvikana kuyindi Radio

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved