Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yongeye kwijundika u Rwanda mu ijambo risoza umwaka wa 2025 yagejeje ku baturage b’igihugu cye mu ijoro ryakeye.
Muri iryo jambo, Ndayishimiye yavuze ko u Burundi bufitanye umubano mwiza n’ibihugu byinshi byo mu karere, ariko agaragaza ko umubano n’u Rwanda utifashe neza, avuga ko bagifitanye amakimbirane atarakemutse.
Yagize ati: “Turishimira umubano mwiza dufitanye n’ibihugu duturanye, ariko ku bireba u Rwanda, ntiduhagaze neza kuko tutabona ubushake bwarwo bwo gushyigikira amahoro n’umutekano mu karere.”
Uyu mukuru w’igihugu yongeye gushinja u Rwanda kugira uruhare mu bibazo by’umutekano biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko u Burundi bukurikirana hafi ibibera muri icyo gihugu kubera impungenge z’uko byakurikirwa n’ibibazo by’umutekano ku gihugu cye.
Yavuze ko u Burundi bufite amakuru avuga ko u Rwanda rufasha abantu bagize uruhare mu bwicanyi bwabereye mu Burundi, anongeraho ko hari impungenge z’uko ibibazo byo muri Congo byakurikirwa n’ibikorwa byibasira u Burundi.
Mu magambo asa n’agaragaza gushaka inzira y’ibiganiro, Perezida Ndayishimiye yavuze ko u Burundi bwagiye bugerageza kwegera u Rwanda kugira ngo impande zombi zigirane ibiganiro bigamije gukemura amakimbirane mu mahoro, ariko ngo ntihaboneke ibisubizo bifatika.
Yanavuze ko u Burundi butigeze bubona ibisobanuro bifatika biturutse ku buyobozi bw’u Rwanda byatuma bugabwaho ibitero, asaba amahanga kugira uruhare mu gushishikariza u Rwanda gutanga abantu ashinja kuba baragize uruhare mu byaha byibasiye u Burundi, ngo bashyikirizwe ubutabera.
Mu myaka ishize, Perezida Ndayishimiye yakunze gushinja u Rwanda kugira imigambi yo guhungabanya umutekano w’igihugu cye. Ni mu gihe u Rwanda rwakunze kubihakana kenshi, rugaragaza ko nta mugambi wo gutera u Burundi rufite kandi ko rutagira umutwe uwo ari wo wose urwanya ubutegetsi bw’u Burundi rushyigikiye.




