Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ziravugwaho gutegura igikorwa cyo kongera kwigarurira Umujyi wa Uvira uherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, kikaba gishobora gushyirwa mu bikorwa mbere y’uko umwaka wa 2025 urangira.
Uyu mujyi wafashwe n’ihuriro AFC/M23 ku itariki ya 9 Ukuboza 2025. Hashize iminsi mike, iri huriro ryawuvuyemo mu rwego rwo gutanga amahirwe ku biganiro by’amahoro, ariko risaba ko hoherezwa ingabo mpuzamahanga zitabogamye kugira ngo zicunge umutekano w’abaturage.
Guhera ku wa 24 Ukuboza, igisirikare cya RDC cyakajije ibikorwa bya gisirikare mu duce dukikije Uvira, cyane cyane i Makobola muri teritwari ya Fizi. Muri icyo gihe, habonetse inyongera y’abasirikare, abacancuro n’ibikoresho bya gisirikare byoherejwe muri Kivu y’Amajyepfo, ku bufasha bw’u Bubiligi mu bijyanye n’ubwikorezi n’ikoranabuhanga.
Nyuma y’iminsi ibiri habaye imirwano i Makobola, ubwato butatu butwaye abasirikare benshi b’u Burundi n’aba RDC bwageze ku cyambu cya Baraka, buturutse i Kalemie mu Ntara ya Tanganyika. Uretse abasirikare, bwari bunatwaye ibikoresho bya gisirikare bikomeye.
Ku munsi nyir’izina, hageze kandi drones zirenga icumi zikoreshwa n’Ababiligi mu Ntara ya Maniema, zigamije gufasha igisirikare cya RDC mu bikorwa byo kurwanya AFC/M23. Aho hantu hasanzwemo abasirikare benshi b’Abanye-Congo n’abacancuro bari bahageze iminsi mike mbere.
Ingabo zavuye i Kalemie zashyize ibirindiro byazo i Baraka, ahari nko ku ntera ya kilometero 80 uvuye mu Mujyi wa Uvira.
Amakuru avuga ko izo ngabo ziri mu mugambi wo kwisubiza uwo mujyi, ku bufatanye n’ingabo z’u Burundi bivugwa ko zizitabira mu buryo butazwi ku mugaragaro, zambaye impuzankano y’igisirikare cya RDC.
Ku itariki ya 27 Ukuboza, igisirikare cya RDC cyatangaje ko ingabo zacyo zari zisigaye ku ntera ya kilometero zirindwi uvuye mu Mujyi wa Uvira. Iryo tangazo ryatanzwe na Major General Sylvain Ekenge, rigaragaza ko hari igikorwa kiri hafi gushyirwa mu bikorwa.
Hagati aho, abaturage bo muri Uvira bavuga ko ku wa 28 Ukuboza babonye drone inyura mu kirere cy’umujyi. Nubwo nta gikorwa cya gisirikare cyakozwe, bavuga ko byabateye impungenge n’ubwoba ku mutekano wabo.




