• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Kamanyola: Ubuyobozi burashinja ingabo z’u Burundi kurasa ibisasu 150 muri aka gace bigahitana abasivile

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
December 31, 2025
in Amakuru
0
Kamanyola: Ubuyobozi burashinja ingabo z’u Burundi kurasa ibisasu 150 muri aka gace bigahitana abasivile
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kamanyola, uherereye muri Teritwari ya Walungu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, burashinja ingabo z’u Burundi kurasa ibisasu byinshi muri uwo mujyi, bikavamo urupfu rw’abaturage b’abasivile no kwangiza ibikorwa byabo.

Aya masasu bivugwa ko yarashwe mu minsi ya mbere y’Ukuboza 2025, mu gihe Kamanyola yari iri hafi y’ahaberaga imirwano ikomeye yahuje ingabo za AFC/M23 n’ihuriro ry’ingabo zifatanya na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, harimo n’iza Burundi.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Iyo mirwano yabereye ahiganjemo uduce twa Luvungi, Lubarika na Katogota, bikarangira izo ngabo zitsinzwe, AFC/M23 ikomeza kwigarurira ibice byinshi birimo n’Umujyi wa Uvira wafashwe ku wa 9 Ukuboza.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kamanyola, Hassan Shabani, yavuze ko guhera ku wa 2 Ukuboza, uwo mujyi watangiye kugabwaho ibisasu byarashwe bivuye ku butaka bw’u Burundi. Yatangaje ko muri rusange ibisasu bigera hafi ku 150 byaguye muri Kamanyola, umujyi ufite ubuso bwa kilometero kare zirindwi (Km² 7) utuwe n’abaturage barenga ibihumbi 100.

Yagize ati: “Guhera ku wa 2 Ukuboza, Kamanyola yahuye n’ibisasu bikomeye byaturukaga mu Burundi. Nubwo imirwano nyamukuru yabereye mu ntera ya kilometero zirenga 15 uvuye hano, umujyi wacu wasutsweho ibisasu byinshi byangiza byinshi mu bikorwaremezo.”

Uyu muyobozi yavuze ko ibyo bisasu byasenye inzu z’abaturage, amashuri n’amavuriro, binica abaturage abandi benshi bagakomereka. Yemeje ko byibuze abantu umunani bahitanywe n’ibyo bisasu, mu gihe umubare w’abakomerekeye muri iyo mirwano uri hejuru cyane.

Shabani yagaragaje ko bitumvikana ukuntu Kamanyola yagabweho ibisasu byinshi, nyamara imirwano nyirizina yarimo ibera mu tundi duce nka Luvungi na Lubarika.

Bamwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru batangaje ko bagizweho ingaruka zikomeye. Umwe muri bo yavuze ko umugore we n’abana babiri bakomeretse bikomeye, mu gihe umuturanyi wabo yahasize ubuzima.

Ibikorwaremezo by’ubuzima nabyo byagize ingaruka zikomeye, birimo Ibitaro bya Saint-Joseph, aho ibice byinshi byangijwe n’ibisasu. Ubuyobozi bw’ibi bitaro bwemeje ko bwakiriye abarwayi bari hagati ya 50 na 55 bakomerekeye muri ibyo bitero, harimo 27 bakomerekejwe bikomeye boherejwe kuvurirwa mu Mujyi wa Bukavu.

Previous Post

Muhanga:Umunyamategeko yakatiwe urumukwiye nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana utujuje imyaka y’ubukure

Next Post

FARDC yahize umuhigo wo kurara yisubije Uvira muri iri joro risoza umwaka wa 2025

Next Post
FARDC yahize umuhigo wo kurara yisubije Uvira muri iri joro risoza umwaka wa 2025

FARDC yahize umuhigo wo kurara yisubije Uvira muri iri joro risoza umwaka wa 2025

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved