Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bwatangaje ko bwafashe icyemezo cyo guhagarika Major General Sylvain Ekenge Bomusa Efomi ku mirimo ye yo kuvugira igisirikare, nyuma y’amagambo yavugiye ku bitangazamakuru bya Leta yibasiye Abatutsi.
Ni imvugo zatangajwe n’uyu Muvugizi w’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa Gatandatu ubwo yari ku Gitangazamakuru cy’Igihugu RTNC (Radio Télévision Nationale Congolaise).
Uyu musirikare wakoresheje imvugo yumvikanamo ingengabitekerezo mbi, yagize ati “Muri iki gihe gushakana n’umugore w’Umututsikazi, ugomba kwitonda, ugomba kwitonda. Kuko ni byo bakoreye aba shefi b’uduce tunyuranye ahantu henshi. Bazaguha umugore ariko uzakira uwo mu muryango we yaba umwisengeneza cyangwa mubyara we aze iwawe, akubwire ko ari mubyara we ariko mu byukuri atari mwisengeneza we cyangwa mubyara we ahubwo ari umuntu uje kuzabyarana n’umugore wawe mu rugo rwawe.”
Yakomeje agira aAti “Ubundi bakubwire ngo ‘abana bavutse ari Abatutsi, ni Abatutsi, kuko ubwoko bw’Abatutsi bwiganza’, ariko ari ikinyoma cy’ubucakura.”
Aya magambo yavuze niyo yateye ibi byose bituma hasohoka itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bwa FARDC.
Muri iryo tangazo, FARDC yamaganye mu buryo budashidikanywaho imvugo ya Maj Gen Ekenge, yavuze ko itesha agaciro umugabane w’Abatutsi, amagambo yatambutse kuri Radiyo na Televiziyo by’Igihugu (RTNC) ku wa Gatandatu tariki ya 27 Ukuboza 2025.
Iryo tangazo ryashyizweho umukono n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za FARDC, Lt Gen Jules Banza Mwilambwe, risobanura ko kubera uburemere n’ingaruka z’ayo magambo, hafashwe icyemezo cyo kumuhagarika by’agateganyo ku nshingano ze zo kuvugira igisirikare.
Ubuyobozi bwa FARDC bwasobanuye ko amagambo yavuzwe n’uwo wari umuvugizi w’igisirikare atagomba gufatwa nk’agaragaza icyerekezo cya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo ari we Perezida wa Repubulika, cyangwa Guverinoma muri rusange.
Bwongeyeho ko iyo mvugo itajyanye n’indangagaciro, umurongo ngenderwaho n’amahame agenga imyitwarire y’Ingabo za FARDC, zirangwa n’ubunyamwuga, ikinyabupfura no kubaha ikiremwamuntu.
Mu gusoza, FARDC yashimangiye ko yiyemeje kurinda ubusugire bw’igihugu no gucunga umutekano w’Abanyekongo bose, abagabo n’abagore, nta vangura iryo ari ryo ryose.
Yanahamagariye abaturage bose kwirinda imvugo zibiba urwango, bagaharanira ubumwe n’ubwiyunge, bityo bagafasha igisirikare gusohoza neza inshingano zacyo zo kurinda igihugu.




