• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

REB yahagaritse abayobozi b’ibigo 890 kubera imyitwarire mibi

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
December 29, 2025
in Amakuru
0
REB yahagaritse abayobozi b’ibigo 890 kubera imyitwarire mibi
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) rwatangaje ko abayobozi b’ibigo by’amashuri batagejeje ku manota 70% mu isuzuma ry’imikorere bakuwe ku nshingano zo kuyobora, basubizwa mu kazi ko kwigisha. Muri abo, harimo abayobozi 349 bo mu mashuri abanza n’abandi 541 bo mu mashuri yisumbuye.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa REB, Dr Flora Mutezigaju, yasobanuye ko iki cyemezo gishingiye ku isuzuma ryakozwe mu byiciro bibiri: irya mbere rikorerwa ku rwego rw’Akarere, rikurikirwa n’irya REB ku rwego rw’igihugu.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gukubita Gitifu bakamukomeretsa

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gukubita Gitifu bakamukomeretsa

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Yasobanuye ko isuzuma ryibandaga ku ngingo zitandukanye zirimo icyerekezo umuyobozi aha ikigo, uruhare rwe mu guteza imbere imyigire, imicungire y’umutungo w’ikigo, n’imikoranire n’ababyeyi, kuko ishuri ridakora riryonyine.

Ati: “Ku rwego rw’Akarere, isuzuma ryibandaga cyane ku myitwarire n’uko umuyobozi yiyemeza inshingano ze, byose bigahabwa amanota 100. Ibyavuye muri iryo suzuma byoherezwaga muri REB, na yo igakora irindi suzuma ryimbitse ku mikorere.”

Dr Mutezigaju yavuze ko abayobozi b’ibigo 5 277 ari bo basuzumwe, muri bo 890 bangana na 16% bakaba baragize amanota ari munsi ya 70%, bigatuma bakurwa ku buyobozi.

Yagaragaje ko mu mpamvu nyamukuru zatumye batsindwa harimo imyitwarire mibi, aho wasangaga bamwe batitwara neza mu mikoranire n’abarimu, abanyeshuri n’ababyeyi, ndetse n’uburyo bakemura ibibazo mu bigo bayobora.

Ati: “Ikindi cyagaragaye ni imicungire mibi y’umutungo w’amashuri. Hari abayobozi batitaye ku nshingano zabo, bamwe bagasiba akazi, abandi bagafatwa mu bikorwa byo kunyereza ibiribwa by’abanyeshuri.”

Yongeyeho ko ubumenyi buke mu rurimi rw’Icyongereza nabwo bwagaragaye nk’imbogamizi kuri bamwe, ndetse ko mu bigo byinshi byayoborwaga n’abahagaritswe, umusaruro w’abanyeshuri mu myaka itatu ishize wari waragiye ugabanuka.

Byagaragajwe ko abenshi mu bahagaritswe ari abafite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye (A2), kandi benshi muri bo bakaba bakuze. Mu bayobozi bose basuzumwe, abagabo barenga 3 100 ni bo benshi, mu gihe abagore bari hafi 2 000.

Ibi byatangajwe ku Cyumweru tariki ya 28 Ukuboza, mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru.

REB yanashishikarije abagore bakorera mu burezi kwitabira gusaba imyanya y’ubuyobozi, kuko ubushakashatsi bwayo bwerekana ko amashuri ayoborwa n’abagore akora neza ugereranyije n’ayoborwa n’abagabo.

Previous Post

Uvira: Ingabo za FARDC zongeye gushyamirana na M23 bakozanyaho

Next Post

Umuvugizi w’igisirikare cya FARDC Major General Sylvain Ekenge yafatiwe ibihano nyuma yo kuvuga amagambo mabi yibasira abatutsi

Next Post
Umuvugizi w’igisirikare cya FARDC Major General Sylvain Ekenge yafatiwe ibihano nyuma yo kuvuga amagambo mabi yibasira abatutsi

Umuvugizi w'igisirikare cya FARDC Major General Sylvain Ekenge yafatiwe ibihano nyuma yo kuvuga amagambo mabi yibasira abatutsi

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved