• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Ibura rya Element mu gitaramo ryateje imirwano

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
December 27, 2025
in IMYIDAGADURO
0
Ibura rya Element mu gitaramo ryateje imirwano
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Kutitabira kwa Element EleeeH igitaramo yari ategerejwemo gukorana na Sat B mu mujyi wa Hannover mu Budage, mu ijoro ryo ku wa 25 Ukuboza 2025, byateje umwuka mubi aho byarangiye havutse imirwano ikomeye.

Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho agaragaza abantu bamwe bakomeretse muri ayo makimbirane, nubwo umubare nyakuri w’abagize ibibazo utatangajwe ako kanya.

Related posts

Umukinnyi wa filime Nyambo yavuze ko bigoye kuba yabona umusore wakemera ko amubera umugore

Umukinnyi wa filime Nyambo yavuze ko bigoye kuba yabona umusore wakemera ko amubera umugore

February 6, 2026
Umukinnyi wa filime wamamaye nka Samusure wari umaze igihe mu buhingiro agiye kugaruka mu Rwanda

Umukinnyi wa filime wamamaye nka Samusure wari umaze igihe mu buhingiro agiye kugaruka mu Rwanda

February 3, 2026

Abari bashinzwe gutegura iki gitaramo batangajwe bikomeye n’uko, hasigaye amasaha abiri gusa ngo gitangire, babonye ubutumwa bubamenyesha ko Element EleeeH atabasha kuhagera.

Igihe igitaramo cyari kirangiye atigeze agaragara ku rubyiniro, bamwe mu bafana bararakaye cyane, bashinja abateguye igikorwa n’uwavangaga imiziki kubashuka barabasagarira bashaka kubakubita basaba ko basubizwa amafaranga y’amatike.

Ibyo byarakaje imbaga bituma habaho imirwano, Polisi iza kwivanga kugira ngo igarure ituze.

Umwe mu bari mu itsinda ryateguye iki gitaramo yatangaje ko bababajwe cyane n’ibyabaye, ariko anavuga ko bumva uburakari bw’abafana bishyuye amafaranga yabo bategereje umuhanzi batigeze babona.

Yongeyeho ko bari baramaze no kugura itike y’indege ya Element EleeeH, ndetse ko yari yabijeje ko azagera i Hannover ku manywa yo ku wa 25 Ukuboza, mbere yo gutungurana akababwira ko atagishoboye kuhagera hasigaye umwanya muto.

Ku ruhande rwe, Element EleeeH yanyujije ubutumwa bwo gusaba imbabazi ku mbuga nkoranyambaga, asobanura ko yagize ikibazo cy’inyandiko zimwemerera gukora urugendo zatinze gutunganywa. Yijeje abakunzi be ko azabashakira umwanya akabataramira mu gihe kiri imbere.

Previous Post

Kwilu: Ibigo by’amashuri byahagaritse kwigisha

Next Post

Uvira: Ingabo za FARDC zongeye gushyamirana na M23 bakozanyaho

Next Post
Uvira: Ingabo za FARDC zongeye gushyamirana na M23 bakozanyaho

Uvira: Ingabo za FARDC zongeye gushyamirana na M23 bakozanyaho

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved