Ibigo by’amashuri 65 biherereye mu Ntara ya Kwilu, mu Majyepfo y’Uburengerazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byahagaritse ibikorwa byabyo bitewe kubera umutekano muke umaze igihe urangwa muri ako gace.
Aya mashuri agizwe n’ayibanze 48 n’ayisumbuye 17, yose aherereye muri teritwari ya Bagata. Amenshi muri yo yangijwe bikomeye ndetse anatwikwa n’umutwe witwaje intwaro wa Mobondo, umaze imyaka igera kuri itatu ugaragara mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’abasivili mu burengerazuba bw’igihugu.
Ibitero bikomeje kugabwa n’uyu mutwe byatumye abaturage benshi bava mu byabo, bahungira ahatekanye, by’umwihariko mu mujyi wa Bandundu, umurwa mukuru w’Intara ya Kwilu.
Abanyeshuri bigaga muri aya mashuri bafunze na bo bimuriwe muri uwo mujyi ndetse no mu tundi duce dutekanye kugira ngo bakomeze amasomo yabo.
Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Ntara ya Kwilu, Hervé Mungera, yatangaje ko abanyeshuri bose baturutse muri Bagata bahawe uburenganzira bwo gukomeza kwiga no gukora ibizamini batishyura, mu rwego rwo kubafasha gukomeza uburezi bwabo nubwo bahuye n’ibibazo bikomeye by’umutekano.
Yagize ati: “Hari n’abana bari gufashwa kubona amafunguro ya buri munsi. Abenshi baturutse mu gice cya Wamba, ubu bari kwiga mu mujyi wa Bandundu. Ni umubare munini w’abanyeshuri wiyongereye muri uwo mujyi.”
Nubwo ubuyobozi bw’intara buvuga ko buri gukora uko bushoboye kugira ngo aba banyeshuri bigire mu bihe byiza, bwemera ko benshi muri bo bagihura n’ingorane zirimo kubura ibiribwa bihagije n’ahantu heza ho kuba.
Hagati aho, kubera ko abarwanyi ba Mobondo batangiye no kugaragara mu bice bimwe byo mu Ntara ya Kinshasa birimo Maluku na Kingakati, Leta yafashe ingamba zidasanzwe zo gukaza umutekano mu rwego rwo kurinda umurwa mukuru.
Mu gihe i Kinshasa bigaragara ko izo ngamba zitangiye gutanga umusaruro, mu Ntara ya Kwilu ho umutekano uracyari ikibazo gikomeye, aho abaturage bakomeje kwicwa, abandi bagahunga imidugudu yabo bashaka aho babona amahoro n’umutekano.




