Ihuriro AFC/M23 rihanganye n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ryemeje ko ryahanuye indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi-25, yakoreshwaga n’ingabo z’iki gihugu (FARDC) mu bikorwa byo kugaba ibitero by’indege.
Amakuru aturuka mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo avuga ko iyo ndege yarasiwe mu kirere cyo hejuru y’icyambu cya Kalundu, giherereye muri teritwari ya Uvira, ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 26 Ukuboza 2025, ahagana Saa Saba z’amanywa, igwa mu kiyaga cya Tanganyika.
Kuva mu gitondo cy’uwo munsi, FARDC ifatanyije n’imitwe ya Wazalendo yari yatangije ibitero bikaze ku barwanyi ba AFC/M23, hifashishijwe indege zitagira abapilote (drones) ndetse n’imbunda ziremereye.
Ibyo bitero byagabwe nyuma y’uko abarwanyi ba AFC/M23 bava muri santere ya Makobola ku gicamunsi cyo ku wa 25 Ukuboza.
Nyuma yaho, ingabo za Leta n’abarwanyi ba Wazalendo bahise binjira muri ako gace bafata imyanya kari gafite, nk’uko byemezwa n’abaturage bahatuye.
Ibi bije bisanga ibyabanje aho FARDC yagabye igitero ku cyambu cya Kalundu ku kiyaga cya Tanganyika, ku ruhande rw’umujyi wa Uvira, aho bivugwa ko ubwato bubiri bwa AFC/M23 bwarashwe, abarwanyi baburimo bakahasiga ubuzima.
Byongeye kandi, drones z’ingabo za RDC zarashe ibirindiro bya AFC/M23 birimo n’ikigo cya Kala, giherereye muri teritwari ya Uvira, ahahoze hakorera ingabo za MONUSCO mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye.
Indege ya Sukhoi-25 yarashwe yari imaze kugaba ibitero bitatu mu duce twagenzurwaga na AFC/M23 kuva mu gitondo cy’uwo munsi.
Amakuru aboneka avuga ko abantu babiri bari bayirimo baguye mu kiyaga cya Tanganyika, bahita bapfa.
Hari andi makuru avuga ko iyi ndege ari yo FARDC yari imaze iminsi ikoresha mu kugaba ibitero mu bice bituwe n’Abanyamulenge, muri komini ya Minembwe, ndetse no ku birindiro by’umutwe witwaje intwaro wa MRDP–Twirwaneho.
Iyi ni indege ya kabiri yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 igisirikare cya RDC gitakaje mu gihe gito. Iya mbere yafashwe n’abarwanyi ba AFC/M23 ubwo bafataga umujyi wa Goma n’ikibuga cy’indege cyaho, mu mpera za Mutarama 2025.
Byibukwa kandi ko ku wa 6 Ukuboza 2025, indi ndege ya kajugujugu yari itwaye abacancuro b’abazungu yaguye mu kiyaga cya Tanganyika, umwe muri bo ahasiga ubuzima.
Umutwe wa Twirwaneho waje gutangaza ko ari wo wayirashe, uvuga ko iyo kajugujugu yari iri mu bikorwa byo kurasa abasivili.




