Lieutenant-Colonel Patrice Manirakiza, wari mu bayobozi bakuru ayoboye Batayo ya 18 y’ingabo z’u Burundi zari ziri mu butumwa bwo kurwanya AFC/M23 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yitabye imana nyuma yo kuraswa na M23.
Ibyurupfu rwe byatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Ukuboza 2025, aho Uyu mu ofisiye mukuru yari amaze igihe avurirwa mu Mujyi wa Bujumbura, aho yari yarajyanywe nyuma yo gukomerekera ku rugamba mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Yaguye mu bitaro bya Tanganyika Care Hospital azize ibikomere bikomeye yari yaratewe n’ibisasu.
Ibikomere bya Lt. Col Manirakiza byakomotse ku gitero cyamugabweho ku wa 6 Ukuboza 2025 mu gace ka Luvungi, aho ingabo z’u Burundi zari mu mirwano ikaze n’abarwanyi ba AFC/M23.
Muri iyo mirwano, amakuru yemeza ko yakomeretse nyuma yo guterwa ibisasu birenze kimwe, harimo n’icyarashwe hifashishijwe indege ntoya zitagira abapilote (drones).
Abatangabuhamya bavuga ko nyuma yo kwirinda igitero cya mbere, uyu ofisiye yahisemo kuva mu birindiro yari arimo, ariko ageze mu myiteguro yo kuhava, haje kugabwa ikindi gitero cyamugizeho ingaruka zikomeye.
Ibyo bikomere byangije imyanya myinshi y’ingenzi mu mubiri we, birimo impyiko, amara n’amaguru, bituma ubuzima bwe bukomeza kuba bubi kugeza aho yitabiye Imana.




