Abaturage bo mu midugudu ya Baruko, Mukondoli, Banamatumo na Banankoyo, igize Gurupoma ya Kisimba muri Teritwari ya Walikale (Intara ya Kivu y’Amajyaruguru), baravuga ko babangamiwe bikomeye n’ihohoterwa ribakorerwa n’inyeshyamba za Wazalendo zo mu mutwe wa NDC-Rénové.
Aba baturage bavuga ko mu minsi ishize basabwe gutanga umusanzu udasanzwe, aho buri mudugudu ugomba gutanga ihene izahabwa uyu mutwe w’inyeshyamba mu rwego rwo kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka.
Ibi byiyongera ku yindi misoro basanzwe basabwa, irimo 2500 by’amafaranga y’Amanyekongo (FC) y’ibiribwa bya gisirikare bya buri kwezi, ndetse na 1000 FC ya jeton yishyurwa n’abakuru bo muri buri rugo.
Amakuru aturuka ahizewe avuga ko izi hene zigomba gutangwa ku wa 27 Ukuboza, ibintu byateye impungenge abaturage, cyane cyane kubera ubwoba bwo guhatirwa kubitanga mu buryo bw’igitugu mu gihe batabasha kubyuzuza.
Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze, baganiriye n’itangazamakuru ariko bagasaba ko amazina yabo atatangazwa, bamaganye iyi myitwarire bayita uburyo bushya bw’ubucakara, bavuga ko ikomeje kurushaho guca intege no gusubiza inyuma imibereho y’abaturage basanzwe babayeho nabi.
Bagaragaza ko ubukene bukabije n’ingaruka z’intambara bikomeje gutuma abaturage batabasha kubona ibisabwa.
Abo bayobozi n’abaturage muri rusange basaba ubuyobozi bwa gisirikare n’ubwa gisivili gufata ingamba zihuse zo kurengera no gufasha abaturage bo muri utu duce, bavuga ko bari mu bihe bikomeye cyane bitewe n’umutekano mucye umaze igihe mu karere.




