Amakuru ava muri Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aravuga ko hari abasirikare b’u Burundi bakomeje kwinjira muri aka gace mu buryo butagaragara, bikavugwa ko batangiye kugaragaza kutumvikana ku cyemezo cyo kwambara impuzankano y’igisirikare cya RDC (FARDC), mu rwego rwo guhisha uruhare rwabo mu mirwano ikomeje mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ingabo z’u Burundi zinjiye muri iyi ntambara binyuze mu bufatanye n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi. Icyakora, kuva mu ntangiriro za 2025, ubwo imirwano yakazaga umurego mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru igakomereza no mu Kivu y’Amajyepfo, umutwe wa AFC/M23 wakomeje gusunika izi ngabo, bamwe muri zo bagatakaza ubuzima mu mirwano.
Amakuru aturuka mu nzego zizewe IGIHE yamenye avuga ko nyuma y’ifatwa ry’Umujyi wa Uvira n’umutwe wa AFC/M23, Amerika yasabye u Burundi gukura ingabo zabwo muri RDC, mu rwego rwo kugabanya umwuka mubi n’umutekano muke bikomeje kuranga akarere.
Nubwo bimeze bityo ariko, haravugwa ko hakiri batayo eshatu z’ingabo z’u Burundi ziri muri Teritwari ya Fizi, ziteguye kongera kwinjira mu mirwano, n’ubwo bivugwa ko ziri mu bihe bikomeye by’ubushobozi buke n’ibikoresho bidahagije.
Bamwe muri aba basirikare baravugwamo kwibaza impamvu bakomeje koherezwa ku rugamba, mu gihe bigaragara ko nyuma y’ifatwa rya Uvira, nta bikoresho bihagije bafite byabafasha guhangana n’umutwe wa AFC/M23.
Haribazwa kandi uburyo ingabo zibarirwa mu bihumbi zirukanwe mu duce twa Kamanyola na Kiliba, zigahera aho kugeza Uvira ifashwe, none hakaba hateganyijwe ko urugamba rukomezwa n’abasirikare bake bagize batayo eshatu gusa.
Aya makuru kandi avuga ko aba basirikare bafite impungenge zikomeye z’uko mu gihe Umujyi wa Baraka wakwigarurirwa na AFC/M23, byashobora gukurikirwa n’ifatwa rya Kalemie, bigatuma inzira yo gusubira mu gihugu cyabo iziba burundu.
Abenshi muri aba basirikare batangaje ko batiteguye kwambara impuzankano ya FARDC, bashimangira ko n’ubwo bazi ko barwana mu nyungu z’abayobozi bakuru, bahisemo kurwana no kugwa bambaye umwambaro w’igihugu cyabo.
Hagati aho, hari amakuru akomeje kuvugwa ko u Burundi bushobora gutangaza ku mugaragaro ko bwakuye ingabo zabwo zose muri RDC, ariko hakaba hateganywa ko bamwe basigara barwanira muri iki gihugu bambaye impuzankano ya FARDC, mu rwego rwo kuyobya amakuru ku ruhare rwabwo muri iyi ntambara.




