Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abafurere babiri n’abandi bantu babiri bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Frere Benoit Hategekimana, wari umuyobozi w’ishuri ribanza rya EP Autonome de Butare, riherereye mu Karere ka Huye.
Uyu mufurere witabye Imana tariki ya 02 Nzeri 2025, bivugwa ko urupfu rwe ruri gukorwaho iperereza rigamije kumenya niba rwaratewe n’uburangare cyangwa kutitabwaho uko bikwiye n’abo bari kumwe.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Umunota.com avuga ko dosiye y’aba bakekwaho icyaha yamaze gutunganywa, ku wa Kane tariki ya 18 Ukuboza 2025 ishyikirizwa Ubushinjacyaha kugira ngo hakurikizwe amategeko.
Abatawe muri yombi bose bafitanye isano n’ishuri ryayoborwaga na nyakwigendera, bakurikiranyweho ibyaha birimo kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga ndetse n’icyaha cyo kuzimanganya ibimenyetso.
Amakuru y’ibanze agaragaza ko Frere Benoit yari kumwe na bagenzi be bagiye gusangira mu rugo rw’umwe muri bo. Bivugwa ko batahutse ahagana saa saba z’ijoro, nyakwigendera ameze nabi. Aho kumujyana kwa muganga, umwe muri bagenzi be yahisemo kumujyana aho babaga akamuryamisha.
Nyuma y’aho, ngo byageze saa cyenda z’ijoro, Frere Benoit ajyanwa mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Butare (CHUB), ariko yahageze yamaze gushiramo umwuka, nk’uko byemejwe n’umuganga wamwakiriye.
Ibi ni byo byatumye RIB itangira iperereza ryaje kuvamo ifatwa ry’abantu bane, barimo abafurere babiri, ubu bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Ngoma mu Karere ka Huye.
Icyaha cyo kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga giteganywa n’amategeko gihanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka itatu, n’ihazabu ishobora kuva ku 300.000 Frw kugeza ku 500.000 Frw.
Ni mu gihe icyaha cyo kuzimanganya ibimenyetso, giteganywa n’ingingo ya 245 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’itatu, n’ihazabu iri hagati ya 500.000 Frw na miliyoni 1 Frw.
Urubanza ruracyategerejwe, aho Ubushinjacyaha buzagena icyerekezo cyaryo hashingiwe ku bimenyetso byakusanyijwe.




