Uwankusi Nkusi Lynda, wamamaye ku izina rya Lynda Priya, yamaze gusezerana imbere y’amategeko n’umukunzi we Christian Irenge, mu rwego rwo kwitegura gutangira ubuzima bw’urushako.
Uyu muhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Kimihurura ku wa 18 Ukuboza 2025, aho bombi bashimangiye isezerano ryabo mu mategeko.
Aba bombi baherutse gutangariza ababakurikira ko ubukwe bwabo buteganyijwe ku wa 8 Gashyantare 2026, bakaba bari bamaze igihe bitegura uyu munsi ukomeye.
Isezerano ryabo ryemejwe n’amategeko ryakurikiye ibirori byo kwambikana impeta byabaye ku wa 10 Ukwakira, aho bafashe icyemezo cyo kubana akaramata.
Mu kiganiro Lynda Priya yigeze kugirana na IGIHE, yavuze ko we n’uyu musore bari bamaze umwaka n’igice bakundana, aho urukundo rwabo rwatangiye mu 2023.
Yagize ati: “Twatangiye gukundana mu 2023, ubu tumaranye umwaka n’igice.”
Mbere yo gukundana na Christian Irenge, Lynda Priya yari yaravuzwe mu rukundo n’umusore uzwi nka Zaba Missedcall, bakinanaga muri filime zitandukanye, ariko baza gutandukana mu 2022.
Usibye kuba azwi cyane muri sinema Nyarwanda, Lynda Priya ni umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu 2021 no mu 2022, aho yagaragaje impano n’ubwiza byamwubakiye izina mu myidagaduro y’u Rwanda.





