• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Muhanga: Abagore bagiye mu rukiko gusabira imbabazi abagabo babo ngo bafungurwe bajye gusangira Noheli n’Ubunani

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
December 19, 2025
in Amakuru
0
Muhanga: Abagore bagiye mu rukiko gusabira imbabazi abagabo babo ngo bafungurwe bajye gusangira Noheli n’Ubunani
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza, rwaburanishije abagabo bane baregwaga ibyaha byo guhoza ku nkeke, gukubita no gukomeretsa abo bashakanye, mu rubanza rw’ubujurire rwabereye mu Karere ka Muhanga.

Iri buranisha ryabereye aho ibi byaha byakorewe, mu rwego rwo kwegereza abaturage ubutabera, by’umwihariko muri uku kwezi kwahariwe serivisi z’ubutabera. Urukiko Rukuru rwatangaje ko rwahisemo kuburanishiriza hafi y’imiryango y’abaregwa hagamijwe korohereza impande zombi no gushimangira ubutabera bwegereye abaturage.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Aba bagabo bari barakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, aho bemeye ibyaha ku rwego rwa mbere, ahanini byibandaga ku guhoza ku nkeke, gukubita no gukomeretsa abagore babo.

Mu iburanisha, abagore b’aba bagabo bitabiriye Urukiko basaba imbabazi ku bwabo, banasaba ko abagabo babo barekurwa kugira ngo imiryango yabo yongere isubirane, by’umwihariko bakabasha gusangira iminsi mikuru y’Ubunani na Noheli.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko nyuma y’izo manza zaciwe, hashyizweho amategeko mashya abiri: rimwe rigena ibihano bito ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa, ndetse n’irindi riteganya uburyo bwo kugabanya ibihano ku bantu bemeye icyaha. Bushingiye kuri ayo mategeko mashya, Ubushinjacyaha bwasabye ko ibihano byahawe aba bagabo bigabanywa.

Bwanashingiye kandi ku buryo bwo gukemura amakimbirane hifashishijwe ibiganiro hagati y’uwakorewe icyaha n’uwagikoze (Victim Offender Mediation), aho impande zombi zumvikanye ku gukemura ikibazo.

Nyuma yo kwiherera, Urukiko rwasomye imanza enye muri dosiye 15 ziteganyijwe kuburanishwa, rufata icyemezo cyo kurekura abo bagabo bane.

Urukiko rwatangaje ko izindi dosiye 11 zisigaye zizacirwa imanza ku wa 16 Mutarama 2026.

Previous Post

Imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange yavaga i Kampala yerekeza i Kigali yakoze impanuka ikomeye

Next Post

Umukinnyi kazi wa Filime Lynda Priya yasezeranye imbere y’amategeko – Amafoto

Next Post
Umukinnyi kazi wa Filime Lynda Priya yasezeranye imbere y’amategeko – Amafoto

Umukinnyi kazi wa Filime Lynda Priya yasezeranye imbere y'amategeko - Amafoto

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved