Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza, rwaburanishije abagabo bane baregwaga ibyaha byo guhoza ku nkeke, gukubita no gukomeretsa abo bashakanye, mu rubanza rw’ubujurire rwabereye mu Karere ka Muhanga.
Iri buranisha ryabereye aho ibi byaha byakorewe, mu rwego rwo kwegereza abaturage ubutabera, by’umwihariko muri uku kwezi kwahariwe serivisi z’ubutabera. Urukiko Rukuru rwatangaje ko rwahisemo kuburanishiriza hafi y’imiryango y’abaregwa hagamijwe korohereza impande zombi no gushimangira ubutabera bwegereye abaturage.
Aba bagabo bari barakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, aho bemeye ibyaha ku rwego rwa mbere, ahanini byibandaga ku guhoza ku nkeke, gukubita no gukomeretsa abagore babo.
Mu iburanisha, abagore b’aba bagabo bitabiriye Urukiko basaba imbabazi ku bwabo, banasaba ko abagabo babo barekurwa kugira ngo imiryango yabo yongere isubirane, by’umwihariko bakabasha gusangira iminsi mikuru y’Ubunani na Noheli.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko nyuma y’izo manza zaciwe, hashyizweho amategeko mashya abiri: rimwe rigena ibihano bito ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa, ndetse n’irindi riteganya uburyo bwo kugabanya ibihano ku bantu bemeye icyaha. Bushingiye kuri ayo mategeko mashya, Ubushinjacyaha bwasabye ko ibihano byahawe aba bagabo bigabanywa.
Bwanashingiye kandi ku buryo bwo gukemura amakimbirane hifashishijwe ibiganiro hagati y’uwakorewe icyaha n’uwagikoze (Victim Offender Mediation), aho impande zombi zumvikanye ku gukemura ikibazo.
Nyuma yo kwiherera, Urukiko rwasomye imanza enye muri dosiye 15 ziteganyijwe kuburanishwa, rufata icyemezo cyo kurekura abo bagabo bane.
Urukiko rwatangaje ko izindi dosiye 11 zisigaye zizacirwa imanza ku wa 16 Mutarama 2026.




