Umutwe w’iterabwoba wa FDLR wongeye gushinjwa ibikorwa by’ubugizi bwa nabi nyuma yo gutera igiturage giherereye muri Teritwari ya Walikale, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho abaturage bane baguye muri icyo gitero.
Iki gitero cyabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza 2025, mu gace ka Busurungi, muri Gurupoma ya Waloa Loanda. Amakuru aturuka mu baturage avuga ko abagizi ba nabi bari bayobowe n’uwiyita General Mudayongwa, umwe mu bayobozi ba FDLR.
Nk’uko byatangajwe n’urubuga Actualite.cd, abarwanyi ba FDLR binjiye mu giturage mu masaha y’ijoro, batwika amazu menshi abaturage bari baryamye, bituma benshi bahunga bihishe mu bice bitandukanye birimo Kifuruka, Kaundju, Katambira na Busurungi.
Abaturage bo muri ako gace bavuga ko icyo gitero cyari kigamije kwirukana abaturage ku butaka bwa Gurupoma ya Waloa Loanda, aho uwo General Mudayongwa akomeje kuvuga ko ari ubutaka bwe bwite. Bavuga ko amaze igihe abategeka kwimuka, nyuma akahatangira ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi ku ngufu.
Mu bapfiriye muri iyo mirwano harimo n’abarwanyi bo mu mitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo, by’umwihariko abo mu nyeshyamba za Mai-Mai Kifuafua, bikaba byaratumye haduka imirwano ikaze hagati ya FDLR n’iyo mitwe yaho.
Raporo zitandukanye z’Umuryango w’Abibumbye zakunze kugaragaza ko leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikorana na FDLR, n’ubwo uyu mutwe uri ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba mpuzamahanga, ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu karere, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byashyize umukono ku masezerano y’amahoro i Washington D.C ku buhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho byiyemeje gufatanya mu gusenya no guhashya umutwe wa FDLR, ukomeje gushinjwa umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’akarere kose.




