• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

U Burundi bweruye buvuga ko isaha n’isaha bushobora kujya mu ntambara n’u Rwanda

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
December 13, 2025
in Amakuru
0
U Burundi bweruye buvuga ko isaha n’isaha bushobora kujya mu ntambara n’u Rwanda
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Ambasaderi w’u Rwanda uhoraho mu Muryango w’Abibumbye i New York, Martin Ngoga, yahakanye ibirego by’u Burundi bushinja u Rwanda kurasa ku butaka bwabwo, avuga ko bidafite ishingiro kandi ko u Rwanda nta mugambi rufite wo kwinjira mu ntambara n’icyo gihugu cy’igituranyi.

Ibi Amb. Ngoga yabivugiye imbere y’Akanama ka Loni gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi, asubiza amagambo yari aherutse gutangazwa na mugenzi we uhagarariye u Burundi, Ambasaderi Zéphyrin Maniratanga.

Related posts

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

March 17, 2026
Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

March 17, 2026

Ambasaderi Maniratanga yari yatangaje ko u Burundi buhangayikishijwe n’ibyo bwita ibitero byambukiranya imipaka bikorerwa ku butaka bwabwo, abishinja u Rwanda. AhoYabwiye Akanama ka Loni ko ibyo bitero bikomeje kwifashisha intwaro ziremereye zirimo imbunda ziremereye na drones, ashimangira ko bimwe muri byo byageze mu duce dutuwe n’abasivile kandi jo isaha n’isaha u Burundi bushobora gutera u Rwanda.

Uyu mudipolomate w’u Burundi yanaburiye ko mu gihe ibyo bitero byakomeza, byashyira akarere mu kaga ko kwisanga mu ntambara yeruye hagati y’ibihugu byombi. Yanasabye Akanama ka Loni gufata ingamba zirimo ibihano by’intwaro n’ubukungu ku Rwanda, arushinja kutubahiriza umwanzuro wa Loni nimero 2773, usaba ko rukura ingabo zarwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Mu gusubiza ibi birego, Ambasaderi Martin Ngoga yatangaje ko u Rwanda rutigeze na rimwe rurasa ku butaka bw’u Burundi, kandi ko nta n’imigambi rufite yo gushoza intambara kuri icyo gihugu.

Ati: “Ndashaka gutanga umucyo: nta ntambara u Rwanda ruri gushoza kuri Repubulika y’u Burundi, kandi nta n’umugambi rufite wo kubikora.”

Amb. Ngoga yakomeje avuga ko ahubwo u Rwanda rwiboneye ibitero byaturutse ku butaka bw’u Burundi, byagabwe mu gace ka Bugarama mu Rwanda, anavuga ko hari n’ibindi byagabwe mu bice bya RDC bihana imbibi n’u Rwanda.

Yongeyeho ko ibyo bitero byagize ingaruka zikomeye ku mutekano w’abaturage, bituma impunzi ziva muri ibyo bice zihungira mu Rwanda zishaka umutekano.

U Rwanda rwavuze ko rukomeje gushyigikira inzira z’amahoro n’ibiganiro bigamije gukemura ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC, rugaragaza ko gushinjanya ibihugu bidafasha mu gushaka ibisubizo birambye.

Aya magambo atandukanye y’impande zombi agaragaza umwuka ukomeje kuba mubi mu mubano w’u Rwanda n’u Burundi, mu gihe akarere kose gahangayikishijwe n’intambara ikomeje mu burasirazuba bwa RDC, aho imitwe yitwaje intwaro irimo AFC/M23 ikomeje gufata ibice bishya.

Previous Post

DRC: Indege z’intambara ziturutse i Burundi zagabye ibitero muri bimwe mu bice byo muri kivu y’Amajyepfo

Next Post

Nyuma y’ibyavuzwe byose mu nama ya Loni yaraye ibaye ihuriro AFC/M23 naryo risohoye itangazo

Next Post
Nyuma y’ibyavuzwe byose mu nama ya Loni yaraye ibaye ihuriro AFC/M23 naryo risohoye itangazo

Nyuma y'ibyavuzwe byose mu nama ya Loni yaraye ibaye ihuriro AFC/M23 naryo risohoye itangazo

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved