Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko ryakiriye amakuru y’ibindi bitero byagabwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, bikozwe n’indege z’intambara na drones bivugwa ko byaturutse ku butaka bw’u Burundi.
Umuvugizi waryo, Lawrence Kanyuka, yavuze ko ibyo bitero byabaye mu rukerera rwo ku wa 13 Ukuboza 2025, anashimangira ko ingabo z’u Burundi zabigizemo uruhare rugaragara.
Yasobanuye ko indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi-25, kajugujugu z’intambara hamwe na drones z’igisirikare byayobowe bivuye mu Burundi, bigaba ibitero mu buryo butarobanura ku midugudu ituwe cyane n’Abanyamulenge, by’umwihariko mu duce twa Mikenke na Rwitsankuku.
Yongeyeho ko ibyo bikorwa byakozwe mu buryo bunyuranyije n’amahame y’itegeko mpuzamahanga ry’ubutabazi.
AFC/M23 ivuga ko ibyo bitero byibasiye abasivili, bigahitana abantu barimo abagore n’abana, ikabifata nk’ibikorwa bigize ibyaha by’intambara ndetse n’ibyaha byibasira inyokomuntu.
Iri huriro ryibukije ko no mu gitondo cyo ku wa 12 Ukuboza 2025, indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yagabye igitero ku nkambi y’impunzi z’Abanyamulenge iri mu gace ka Mikenke.
Ku rundi ruhande, umunyapolitiki Moïse Nyarugabo yatangaje ko gukomeza kwibasira abasivili n’ingabo za RDC n’iz’u Burundi bifitanye isano n’uko izo ngabo zikomeje gutsindwa mu mirwano, aho mu byumweru bibiri bishize zatakaje ibice byinci




