• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Burundi: Abantu bareba amashusho y’urukozasoni akabo kashobotse

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
December 12, 2025
in Amakuru
0
Burundi: Abantu bareba amashusho y’urukozasoni akabo kashobotse
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Polisi y’u Burundi yatangaje ko abaturage bashobora kujya bakurikiranwa n’amategeko  igihebafite amafoto cyangwa amashusho y’urukozasoni muri telefone zabo, hashingiwe ku mategeko yo mu 2022 agamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa kuri murandasi.

Ibi byemejwe na Dr Lt Col Nkurikiye, inzobere mu byaha by’ikoranabuhanga, ubwo yaganirizaga abanyamakuru i Bujumbura. Yavuze ko kubika pornography mu bikoresho by’ikoranabuhanga, n’iyo nyirabyo atayikwirakwiza, bifatwa nk’icyaha gihanwa n’igifungo kuva ku myaka 2 kugeza kuri 5, ndetse n’amande hagati ya miliyoni 2 na 5 z’amafaranga y’i Burundi (BIF).

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Dr Nkurikiye yasobanuye ko iri tegeko ryibanda cyane ku kurinda abakobwa n’abagore, bahura cyane n’ihohoterwa rikorerwa kuri internet, ririmo koherezwa ku ngufu amashusho y’ibanga cyangwa kubahatira imibonano binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Iri tegeko riteganya ibihano bikomeye kuri bamwe mu myitwarire ikunze kugaragara kuri murandasi, birimo:

Gukora cyangwa gusakaza amashusho y’ubusambanyi ku bushake: igifungo imyaka 5–10 n’amande ya miliyoni 20–30 BIF

Gukwirakwiza amafoto y’ibanga y’abandi: igifungo amezi 3–12 n’amande ya 50,000–100,000 BIF

Kwiyitirira undi muntu kuri internet: igifungo imyaka 2–5 n’amande ya miliyoni 10–20 BIF

Kubika amashusho y’umuntu mu mugambi wo kumwaka amafaranga (sextortion): igifungo imyaka 2–5 n’amande ya miliyoni 2–5 BIF

Kubika amashusho y’urukozasoni muri telefone: igifungo imyaka 2–5 n’amande ya miliyoni 2–5 BIF Polisi yavuze ko ibi bihano bigamije guhashya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kurinda cyane cyane urubyiruko, rukomeje kugenda rugaragaza ingaruka zikoreshwa nabi ry’ikoranabuhanga.

Previous Post

Abantu 15 bakurikiranweho kunyereza amafaranga y’ikigo cy’ubwishingizi cya gisirikare

Next Post

Ihuriro AFC/M23 ryashyize hanze imyitwarire mibi iri kuranga abasirikare b’u Burundi nyuma yo gukubitwa incuro bagakwira imishwaro

Next Post
Ihuriro AFC/M23 ryashyize hanze imyitwarire mibi iri kuranga abasirikare b’u Burundi nyuma yo gukubitwa incuro bagakwira imishwaro

Ihuriro AFC/M23 ryashyize hanze imyitwarire mibi iri kuranga abasirikare b'u Burundi nyuma yo gukubitwa incuro bagakwira imishwaro

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved