Umuhanzi ukunzwe cyane muri Uganda, Ykee Benda, yakoze imoanuka ubwo yari mu rugendo agiye kwamamaza Perezida Yoweri Museveni.
Iyi mpanuka yabaye ku wa Mbere, tariki ya 8 Ukuboza 2025, ubwo Ykee Benda yari afatanyije n’itsinda rimuherekeza mu rugendo berekeje mu Karere ka Kyegegwa. Uyu muhanzi yari agiye gutaramira abitabiriye ibikorwa byo kwamamaza Perezida Museveni mu Ntara y’Iburengerazuba.
Abantu ba hafi ye bavuze ko mu modoka harimo Ykee Benda n’abandi babiri bari bamuherekeje. Nubwo imodoka yangiritse cyane, bose bayivuyemo bakiri bazima, bagira ibikomere bito bitarimo ibyashyira ubuzima mu kaga. Bahise bajyanwa kwa muganga aho bakomeje guhabwa ubuvuzi.
Iyo nkuru yahise ituma abakunzi ba muzika n’abafana ba Ykee Benda hirya no hino muri Uganda bamwoherereza ubutumwa bw’ihumure n’inkunga, bishimira ko yarokotse amahano.





