Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Bizimana Edouard, yongeye gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa AFC/M23 ndetse no kugira umugambi wo kwigarurira bimwe mu bice bya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), mu gihe u Rwanda rwo ruhakana ibyo birego.
Minisitiri Bizimana yavuze ko mbere y’isinywa ry’amasezerano y’amahoro arimo kuganirwaho, u Rwanda rukekwa kuba rwarohereje amakamyo y’abasirikare banyuze kuri Kirwa cya Idjwi bajya gufasha AFC/M23, bagaba n’ibitero ku ngabo z’u Burundi zikorera ibikorwa byo gufasha iza Congo hamwe na Wazalendo mu kurwanya uwo mutwe.
Avuga ko AFC/M23 (yita ingabo z’u Rwanda) zari zifite umugambi wo gufata agace ka Luvungi na Uvira mbere y’uko amasezerano asinywa, ibintu avuga ko byaburijwemo n’ingabo za Congo n’iza EAC zifatanyije.
Minisitiri Bizimana yatangaje ko imirwano iri muri RDC imaze gutuma u Burundi bwakira impunzi nyinshi z’Aba-Congo n’Abarundi bari bahatuye, bikiyongera ku mpunzi zisaga ibihumbi 100 zisanzwe zihari, avuga ko nta miryango mpuzamahanga irabasha kubitaho bihagije.
Yongeraho ko u Rwanda ruri kugerageza kwereka amahanga ko u Burundi ari rwo rutera inzitizi ku masezerano arimo gutegurwa, ariko we akemeza ko atari ko bimeze. Ati: “Mbere y’uko amasezerano asinywa, AFC/M23 yagerageje gufata Uvira barakubitwa bakwira imishwaro. N’ubu baracyagerageza, bifuza kugera kuri uwo mujyi mbere ya tariki 25 Ukuboza 2025.”
Ku birego byo kurasa mu Cibitoki byahitanye abantu babiri bagakomereka, Bizimana nabyo abishyira ku Rwanda, mu gihe u Rwanda rwo rwavuze ko ibyo bisasu byaturutse mu mirwano ya AFC/M23 muri Congo, ubwo yashinjaga u Burundi kuyirasa ikoresheje ubutaka bwabwo.
Minisitiri Bizimana yavuze ko ingabo z’u Burundi zitazava muri Congo keretse Leta ya RDC ubwayo ibisabye, kuko ziri ku butumwa bwemewe n’amasezerano. Yemeza ko hari inzira ntoya cyane cyane ku nzego z’umutekano zisanzwe zifitanye imikoranire.
Ku kibazo cy’amakamyo y’abasirikare Congo ivuga ko ashobora kwinjira agatera Uvira, Bizimana yavuze ko u Burundi butazihanganira icyaricyo cyose cyahangabanya umutekano wacyo cyangwa w’ingabo zabwo. Ati: “Ntidushaka intambara, dushaka umubano mwiza n’abaturanyi. Ariko uzadusanga mu nzira — tuzamwitabara nta kuzuyaza.”
Ibi birego bishya bibaye mu gihe u Rwanda ruvuga ko rudatera inkunga AFC/M23, ahubwo ko rushyigikiye ibiganiro bya Doha bigamije gushaka umuti urambye ku bibazo bya Congo. Kugeza ubu, nta gisubizo u Rwanda ruratanga kuri ibi birego bishya bivuye i Bujumbura.




