• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Ukuri kubyavugwaga ku ndege ya kajugujugu iherutse kugwa muri Tanganyika bikavugwa ko yaba yahanuwe na M23

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
December 8, 2025
in Amakuru
0
Indege y’u Burundi yaguye muri Tanganyika
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Nyuma y’impanuka ya kajugujugu yabaye ku wa Gatanu, tariki ya 5 Ukuboza 2025, mu mazi y’Ikiyaga cya Tanganyika hafi y’agace ka Yungu muri Teritwari ya Fizi, ubuyobozi bw’iyi ntara bwatangaje ko amakuru yavugaga ko indege yari ivuye i Burundi cyangwa ko yahanuwe n’abarwanyi ba AFC/M23 ari ibihuha.

Amakuru mashya yatanzwe n’inzego z’ibanze avuga ko indege yari yahagurutse mu Mujyi wa Uvira mu Ntara ya Kivu y’Epfo yerekeza i Kalemie mu Ntara ya Tanganyika. Ahabereye impanuka hari mu bilometero bisaga 145 uvuye muri sheferi ya Fizi, mu gace gato ka Babungwe, mu majyepfo ya segiteri ya Ngandja.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Umuyobozi wa Teritwari ya Fizi, Samy Kalonji Badibanga, yatangaje ko abarobyi bari bari ku kiyaga aribo babonye umurambo wa muntu umwe wapfiriye muri iyo mpanuka, mu gihe abandi bane bari kumwe muri kajugujugu batabawe. Bose ni abanyamahanga, nk’uko Kalonji yabitangaje.

Uyu muyobozi yanamaganye amakuru yacicikaga ku mbuga nkoranyambaga yavugaga ko indege yaba yararashwe n’abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23. Yavuze ko ayo makuru ari “ibihuha bigamije guteza urujijo mu baturage.”

Yagize ati:

“Ntitwakwihanganira abantu batanga ibinyoma bigamije guteza ubwoba mu baturage. Kuvuga ko M23 aribo bahanuye iriya ndege si ukuri, ni ikinyoma cyambaye ubusa.”

Kuri iki Cyumweru, Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyatangaje ko kiri mu myiteguro yo gutangaza umwanzuro ku bushakashatsi bw’iyi mpanuka mu minsi ya vuba.

Previous Post

Musanze: Bane batawe muri yombi bazira gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge

Next Post

Nta mirwano dushaka ariko uwo tuzasanga munzira tuzamwikiza nta kuzuyaza- Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi

Next Post
Nta mirwano dushaka ariko uwo tuzasanga munzira tuzamwikiza nta kuzuyaza- Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi

Nta mirwano dushaka ariko uwo tuzasanga munzira tuzamwikiza nta kuzuyaza- Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Burundi

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved