Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Musanze yataye muri yombi abantu bane bakora inzoga zitujuje ubuziranenge, ihita imena litiro zirenga 1 700 z’izo nzoga mu gikorwa cyabereye imbere y’abaturage.
Iki gikorwa cyari kigamije kurwanya inzoga z’inkorano zikomeje guteza ingaruka ku buzima bw’abazinywa no guhungabanya umutekano. Abaturage bitabiriye uwo mukwabu basabwe kubyirinda no gutanga amakuru ku bacuruza cyangwa abenga ibi binyobwa bitemewe.
Izi nzoga z’inkorano ziba zifite amazina atandukanye agaragaza ingaruka z’ubusinzi bukabije n’imyitwarire mibi zigaragaza ku bazinywa. Muri yo harimo Muriture, Nzogejo, Tunuri, Muhenyina, Umutaragweja, Umumanurajipo n’ayandi akenshi yerekana uko zidahwitse.
IP Ngirabakunzi Ignace, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, yatangaje ko ubuyobozi budahwema kuganiriza abakora bene ibi binyobwa kugira ngo babireke, ariko abakomeza kwinangira bagafatwa bagashyikirizwa ubutabera.
Yagize ati: “Dukangurira abaturage kwirinda kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge kuko zangiza ubuzima bikanateza umutekano muke. Uzinye ni nko kwishyira mu byago.”
Yakomeje asaba abaturage ko bakwiye kugira uruhare mu kurwanya ikoreshwa ry’izi nzoga bamenyesha inzego z’ubuyobozi aho zengerwa cyangwa zicururizwa.
Polisi ikomeza ivuga ko abenshi mu banywa bene izi nzoga ari bo bakunze kugaragara mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi n’ibindi byaha bihungabanya umutekano w’abaturage.





