• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Indege y’u Burundi yaguye muri Tanganyika

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
December 6, 2025
in Amakuru
0
Indege y’u Burundi yaguye muri Tanganyika
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Urujijo rukomeje kwiyongera ku mpanuka y’indege yo mu bwoko bwa kajugujugu yaguye mu mazi y’Ikiyaga cya Tanganyika, nyuma y’uko umurambo w’umupilote wari uyitwaye ubonetse mu gitondo cyo kuri uyu munsi.

Nubwo amakuru y’ibanze yamaze kumenyekana, ariko kugeza ubu icyateye iyi ndege kugwa kiracyari mu gihirahiro cyuzuyemo ibibazo byinshi kurusha ibisubizo.

Related posts

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

March 17, 2026
Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

March 17, 2026

Abaturage bo mu gace ka Yungu, hafi y’umujyi wa Uvira, nibo babonye bwa mbere kajugujugu y’ubutabazi iri kugerageza kwegera aho iyindi bivugwa ko yari kumwe yaguye mu mazi. Bavuga ko byabaye ahagana saa sita na mirongo ine z’amanywa, ariko nta n’umwe ubasha gusobanura icyateye iriya ndege kugwa.

Ababonye uko byagenze bavuga ko kajugujugu ya mbere yabanje kuzenguruka hejuru y’amazi, isa n’ishakisha ibintu bitagaragara, mbere y’uko ibura ubushobozi bwo gukomeza ikagwa mu mazi y’iki kiyaga kirekire, giherereye ku mupaka wa Congo na Burundi.

Iyi mpanuka yabaye mu gihe imisozi ikikije Uvira yakajije imirwano ikomeye ihuza ingabo za Leta ya Congo (FARDC), iza Burundi, abarwanyi ba Wazalendo, ndetse n’umutwe wa AFC/M23 ukomeje kwigarurira ibice bikomeye byegereye umugezi wa Ruvubu.

Ahantu henshi muri ako gace humvikanyemo intwaro ziremereye, ndetse hakomeje kugaragaramo imodoka nyinshi z’ingabo z’u Burundi zerekeza Uvira, mu gihe M23 na yo ikomeje koherezayo abasirikare benshi. Ni imidugararo ikomeje kuzamura impungenge z’abatuye ako karere, kuko hari ababibona nk’ikimenyetso cy’uko urugamba rushobora kwegera umujyi wa Uvira.

Nubwo gufata Uvira bitari byemezwa ku mugaragaro nk’intego ya M23, abasesenguzi bavuga ko imiterere y’ingendo z’ingabo zombi yerekana ko hari igikorwa gikomeye cyegereje.

Nyuma yo gushakisha amasaha menshi, inzego z’ubutabazi zasohoye amakuru y’uko umupilote w’iriya kajugujugu yabonetse yapfuye. Amakuru y’abaturage agaragaza ko uyu mupilote yaba ari “Umunyamahanga w’umuzungu”, ariko nta mpande zemewe zirabivuga ku mugaragaro.

Kugeza ubu, nta rwego na rumwe rwemeza niba iriya ndege yahanuwe, cyangwa niba ari ikibazo cya tekiniki cyatumye ihanuka.

Ibi byose bikomeje gushyira igitutu ku nzego zirimo gukora iperereza, mu gihe abaturage bo mu misozi ya Uvira bahangayikishijwe n’uko umutekano ukomeje kuba muke cyane.

Uko amakuru akomeza kuboneka, turakomeza kuyabagezaho mu buryo bwihuse.

Previous Post

Ihuriro AFC/M23 ryaburiye u Burundi kubyo bumaze iminsi bukora

Next Post

Abasirikare b’u Rwanda basoje imyitozo idasanzwe

Next Post
Abasirikare b’u Rwanda basoje imyitozo idasanzwe

Abasirikare b'u Rwanda basoje imyitozo idasanzwe

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved