• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Ihuriro AFC/M23 ryaburiye u Burundi kubyo bumaze iminsi bukora

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
December 6, 2025
in Amakuru
0
Ihuriro AFC/M23 ryaburiye u Burundi kubyo bumaze iminsi bukora
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko rimaze iminsi rigenzura ibitero by’ibisasu bikomeye byarashwe mu bice bitandukanye byo muri Kivu y’Epfo, cyane cyane muri Kamanyola, biturutse ku butaka bw’u Burundi.

Ibi bikubiye mu itangazo ryasohotse ku wa Gatanu, ryashyizweho umukono n’umuvugizi w’iri huriro, Lawrence Kanyuka. Avuga ko ibyo bitero, bimaze iminsi bitatu , byagize ingaruka zikomeye ku baturage.

Related posts

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

March 17, 2026
Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026

Kanyuka avuga ko ibisasu “byahitanye abagore n’abana, bikomeretsa abaturage benshi, ndetse bigasenya amazu, ibigo by’amashuri n’amavuriro.” Yongeraho ko indege zitagira abapilote, nazo zakoze ibitero mu bice bituwe muri Kivu ya Ruguru n’iy’Epfo, ibyabohereza bivuye kubutaka bw’u Burundi nk’uko abivuga.

AFC/M23 ivuga ko ibi bikorwa ari ikimenyetso cy’umugambi mubi w’ubutegetsi bwa Kinshasa wo guhohotera abaturage bo mu burasirazuba bwa Congo, ikemeza ko ibitero byahitanye abantu 23 mu minsi ishize.

Iryo tangazo rivuga ko imirwano imaze gutuma abaturage benshi bahunga bagana mu bice bitandukanye birimo Bukavu n’u Rwanda. Iri huriro ryemeza ko ibyo bikorwa ribifata nk’ibihe byibasira inyokomuntu.

AFC/M23 yanenze uruhare rw’u Burundi muri iki kibazo, ivuga ko “ikwiye gukoresha ingufu zayo mu kunoza imibereho y’abaturage babwo”, isaba iki Gihugu kwitandukanya n’iyi mirwano.

Ibi bibaye mu gihe imirwano yongeye gukaza umurego muri Kamanyola, n’ubwo muri iki cyumweru Leta ya DRC n’iy’u Rwanda zashyize umukono ku masezerano y’amahoro i Washington D.C., agamije gushyira iherezo ku ntambara muri iki gihugu.

Previous Post

Rulindo: Umugabo yishe umugore we nawe ahita yiyahura

Next Post

Indege y’u Burundi yaguye muri Tanganyika

Next Post
Indege y’u Burundi yaguye muri Tanganyika

Indege y'u Burundi yaguye muri Tanganyika

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved