Mu bitaro by’akarere ka Nyanza haravugwa inkuru y’umubyeyi wari uherutse kubyara akabura ayo kwishyura agashaka gutoroka yuriye igipangu ahetse uruhinja nti bimuhire.
Amakuru atangwa na bamwe mu babonye ibi byabaye avuga ko ku itariki ya 30 Ugushyingo 2025, uwo mubyeyi yuriye igipangu cy’ibitaro ahetse uruhinja rwe, bigaragara ko yashakaga kuva mu bitaro atishyuje amafaranga yasabwaga. Nk’uko byatangajwe, yaje kuboneka ari hanze y’igipangu, maze ahita asubizwa mu bitaro kugira ngo yitabweho n’abaganga.
Ubuyobozi bw’ibitaro by’akarere ka Nyanza, biciye ku Muyobozi Mukuru Dr. Mfitumukiza Jérôme, bwatangaje ko ntamakuru yari yakira ajyanye n’iki kibazo, ariko ko bagiye gukurikirana bagahamagara abo bifitanye isano na bo kugira ngo bamenye neza ibyabaye.
Ku ruhande rw’akarere, Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu Nadine Kayitesi yavuze ko na bo nta raporo bari bahawe ivuga ku byabaye, kandi ko nabo babimenye binyuze mu makuru yatangiye gucicikana.
Birazwi ko mu bitaro bya Leta, cyane cyane ku baturage batishoboye, hakunze kugaragara ikibazo cy’abagerageza gutoroka kubera kubura ubushobozi bwo kwishyura amafaranga y’ubuvuzi, cyane ku batatanze umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, bituma ibiciro byivuriro bibaremerera.
Uyu mubyeyi avugwa ari muri bake bagerageje gutoroka bikagorana, bitewe n’uko yagize ikibazo mu gihe yageragezaga kurenga igipangu cy’ibitaro.




