Mu Cyanya cy’Inganda cya Masoro hatashywe ku mugaragaro uruganda rwa mbere mu Rwanda rukora ibikombe bikozwe mu mpapuro, rufite ubushobozi bwo gukora ibihumbi 100 ku munsi. Uru ruganda rwitwa A-ZF Global Trading Ltd, rukaba rwatangiye umusaruro w’ibanze w’ibikombe byahawe izina rya “Ishema Paper Cups”.
Umuhango wo kurufungura wabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 6 Ugushyingo 2025, witabirwa n’abayobozi batandukanye bo mu nzego za Leta, abahagarariye Urugaga rw’Abikorera (PSF), abakozi b’uru ruganda ndetse bamwe mu bacuruzi bakenera ibi bikombe mu kazi kabo ka buri munsi.
Uru ruganda ruzobereye mu gukora ibikombe n’imifuniko yabyo bikoze mu mpapuro zibora, bityo bikaba bidafite ingaruka mbi ku bidukikije n’ubuzima bw’abantu nk’uko bigenda kuri bimwe mu bikombe bifite imifuniko ya pulasitiki.
Umuyobozi Mukuru wa A-ZF Global Trading, Ndayisenga Ismael, yavuze ko uru ruganda rwashyiriweho koroshya ubuzima bw’Abanyarwanda babonaga ibi bikombe ari byo bitumizwa mu mahanga. Yavuze ko ibikorerwa mu Rwanda bizajya biboneka ku giciro gito ugereranyije n’ibyavaga hanze, kandi bifite ubuziranenge bujuje ibisabwa ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati:“Twifuje kuba igisubizo ku isoko ry’u Rwanda no kugabanya ibyo twatumizaga hanze. Ibikombe dukora birakomeye ku buryo bifata ubushyuhe kandi ntibisohore amazi, bitandukanye n’ibimwe byavaga mu Bushinwa no muri Dubai.”
Yanavuze ko abashaka ibikombe bifite branding yihariye bazajya bafashwa, yaba abategura ubukwe bashaka amafoto yabo ku bikombe cyangwa ibigo byifuza ko amazina n’ibirango byabyo bishyirwaho.
A-ZF Global Trading iteganya kongera ubushobozi bw’umusaruro bukagera ku bihumbi 400 ku munsi mu myaka ibiri iri imbere, ndetse ikongera n’umubare w’abakozi ukagera kuri 300, benshi muri bo bakaba ari urubyiruko.
Uhagarariye PSF, Joel Mbabazi, yavuze ko uru ruganda ruje kongera amahirwe yo kubona akazi no gukangurira abandi bashoramari gushora imari mu mishinga ifasha kurengera ibidukikije.
Mu rwego rwa Leta, Hugues Kagame wo muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), yashimangiye ko uru ruganda ruje gufasha mu kongera umusaruro w’ibikorerwa mu Rwanda ndetse no kugabanya amafaranga igihugu cyakoreshaga mu gutumiza “paper cups” mu mahanga.
Yongeyeho ati:“Ibi bicuruzwa bizadufasha no kwinjiza amadovise kuko twiteze ko bizoherezwa no mu bihugu duturanye.”
Yavuze ko u Rwanda rukomeje kureshya abashoramari kubera uburyo bunoze igihugu cyashyizeho mu korohereza ishoramari ryunguka.








