• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Nyanza: Umukecuru yasanzwe mu bwiherero bw’akabari yapfuye umutwe ucuramye mu mwobo

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
November 6, 2025
in Amakuru
0
Nyanza: Umukecuru yasanzwe mu bwiherero bw’akabari yapfuye umutwe ucuramye mu mwobo
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umukecuru uri mu kigero cy’imyaka 70 wo mu Karere ka Nyanza, yasanzwe yapfiriye mu bwiherero bw’akabari gacururizwamo ikigage.

Nyakwigendera Mukarwego Hosiana yasanzwe mu bwiherero bw’akabari gaherereye mu Mudugudu wa Rukari, Akagari ka Rwesero mu Murenge wa Busasamana yitabye imana.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Abaturage babonye umurambo bavuga ko bawumenye mu masaha ya saha tanu z’ijoro (23:00) ku wa 05 Ugushyingo 2025, bawusanze ucuramye nk’uwajugunywemo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, yemeje aya makuru, avuga ko inzego z’umutekano zahise zihagera.

Yagize ati: “Twageze aho hantu dusanga koko umurambo w’umukecuru uri mu bwiherero, kandi wari ucuramye. Inzego zishinzwe iperereza zahise zitangira gukurikirana icyo kibazo.”

Umurambo wahise ukurwamo ujyanwa gukorerwa isuzuma, mu gihe iperereza ku cyaba cyahitanye uyu mukecuru rikomeje.

Amakuru aturuka mu baturanyi avuga ko nyakwigendera yari yagaragaye muri ako kabari ku mugoroba wo ku wa 04 Ugushyingo 2025, ari nabwo bwa nyuma yagaragaye ari muzima.

Kugeza ubu, nyirakabari n’abandi bantu bakekwaho kuba bari kumwe n’uyu mukecuru ku mugoroba wabanjirije urupfu rwe bafashwe, kugira ngo batange amakuru yihariye ashobora gufasha mu iperereza.

Inzego z’umutekano zasabye abaturage kwirinda gutanga amakuru adahamye, zigaragaza ko iperereza ritaratanga umwanzuro wemeza icyabaye.

Previous Post

Burundi: Umushinjacyaha yamenye ko ari guhigwa bukware ahita atorokera mu gihungu cy’abaturanyi

Next Post

Mu Rwanda hatangijwe uruganda rukora ibikombe 100 000 ku munsi bikozwe mu mpapuro

Next Post
Mu Rwanda hatangijwe uruganda rukora ibikombe 100 000 ku munsi bikozwe mu mpapuro

Mu Rwanda hatangijwe uruganda rukora ibikombe 100 000 ku munsi bikozwe mu mpapuro

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved