Umushinjacyaha ukorera ku rwego rw’Igihugu mu Burundi wari ushinzwe Komini za Kirundo na Busoni mu Ntara ya Butanyerera, yahungiye muri Tanzania nyuma y’uko hatanzwe inyandiko zimuta muri yombi akekwaho gukoresha nabi ububasha n’uburiganya mu by’amafaranga.
Amakuru aturuka mu nzego z’iperereza ry’i Burundi avuga ko kuri konti ya Jean Claude Ndemeye hagaragaye amafaranga arenga miliyari y’amafaranga y’u Burundi (asaga miliyoni 490 Frw), afite inkomoko nubusibanuro bidasobanutse. Ibi byahise bituma ku wa 22 Ukwakira hashyirwa hanze impapuro zimushakisha kugira ngo afatwe, ariko we aza kubimenya ahita ahungira mu gihugu cya Tanzania.
Abo mu karere yakoreragamo babwiye itangazamakuru ko Ndemeye yavuye i Busoni ajya mu gace ka Bwambarangwe, nyuma akambuka umupaka wa Kobero uhana imbibi n’intara ya Muyinga, yerekeza muri Tanzania.
Uyu mushinjacyaha yari amaze igihe ashinjwa n’abaturage ibikorwa binyuranyije n’amategeko birimo gufunga abantu mu buryo butubahirije amategeko no kubaka amafaranga kugira ngo barekurwe. Biravugwa ko yari afite itsinda ry’abantu bakoranaga na we, bashinzwe kuganiriza imiryango y’abafunze kugira ngo haboneke amafaranga yo kubabohora.
“Hari n’igihe umuntu ufite icyaha yarekurwaga atagejejwe imbere y’ubutabera, igihe cyose yishyuye amafaranga basabaga,” nk’uko umwe mu baturage wo muri Komini ya Kirundo abyemeza.
Bamwe mu batuye muri ibyo bice bavuga ko nubwo uyu mushinjacyaha yahisemo guhunga, bishimira ko ubutabera bwatangiye kumukurikirana, bakemeza ko ibikorwa yakoze bikwiye kumuhama akabiryozwa.




