• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Nyamasheke: Abatetsi batawe muriyombi bazira kwiba ibiryo by’abanyeshuri

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
November 5, 2025
in Amakuru
1
Nyamasheke: Abatetsi batawe muriyombi bazira kwiba ibiryo by’abanyeshuri
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Inzego z’umutekano zataye muri yombi abatetsi babiri b’ishuri ribanza rya Nyarutovu riri mu murenge wa Bushenge, hamwe n’abanyonzi babiri n’umucuruzi, bakurikiranyweho kunyereza ibiryo byagenewe abana biga muri iryo shuri.

Byabaye ku mugoroba wo ku wa kabiri, tariki ya 4 Ugushyingo, mu kagali k’Impala, ubwo abanyonzi babiri bari batwaye imifuka ya kawunga itamenyerewe ku isoko. Babajijwe aho bayikuye, bavuga ko yaturutse ku ishuri ribanza rya Nyarutovu.

Related posts

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

March 17, 2026
Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

March 17, 2026

Abatetsi Semivumbi Samson na Kagibwami Emmanuel bemeye ko bari barafashe ibiro 50 bya kawunga, bagiye babigabanya ihihe babaga  batekera abanyeshuri, maze bakabyoherereza umucuruzi wo mu murenge wa Shangi kugira ngo babyishyure, bakagabana amafaranga. Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushenge, Habumugisha Hyacinthe.

Ati: “Icyaha bahise bacyemera. Bavuze ko babahaga ibyo guteka, bakagenda bapyetaho ibiro runaka bashingiye ku mubare w’abana, bakabikora kugeza bujuje imifuka ibiri.”

Umucuruzi witwa Iraboneye Jeanne, ucururiza mu isantere ya Mugera mu murenge wa Shangi, yahise atangwa n’aba batetsi. Yavuze ko iyi yari inshuro ya mbere akorana nabo, nubwo abatetsi bavuga ko bari baramwoherereje ibiro 25 bya kawunga inshuro ebyiri mbere. Ku nshuro ya gatatu, bamwoherereje ibiro 50, kandi yishyuye amafaranga angana na 30,000 Frw.

Bose bahise bajyanwa kuri RIB ya Shangi, aho imifuka ibiri ya kawunga yari ibitswe, mu gihe iperereza ku byaha byabo rigikomeje.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushenge, Habumugisha Hyacinthe, yagarutse ku bakora mu bikoni by’amashuri agira inama ko bagomba kwitwararika no gukurikiranwa, kuko ubuyobozi buri maso:

“Turasaba abayobozi b’ibigo gukurikirana ibiva mu bubiko no kumenya ibyo batekera abana. Abakozi bo mu gikoni nabo bagomba kumenya ko inzego zishinzwe umutekano ziri maso kandi ko zitazabura kubamenya.”

Ibi bibaye mu gihe hakunze kumvikana impungenge z’abana b’amashuri bavuga ko hari igihe batabona ibyo kurya ku ishuri, nubwo ingano y’ibiryo iba igenwe hashingiwe ku mubare w’abana biga mu kigo.

Aba batetsi n’abo bafatanyije mu cyaha bagiye ku RIB ya Shangi niho bafungiye, baherekejwe n’abanyeshuri b’ishuri, bamwe bagaseka kubera kunyereza ibiryo byabo, abandi ari ababyeyi babo.

Amagare batwaragaho ibyo kurya

 

Previous Post

Nyanza: Umugabo yakubise umugore we amukura amenyo abonye umujinya udashize yahuka inkoko arayica

Next Post

Hatangajwe igihe n’ahantu igikomangomakazi cy’umwami wayoboye u Rwanda kizashyingurirwa

Next Post
Hatangajwe igihe n’ahantu igikomangomakazi cy’umwami wayoboye u Rwanda kizashyingurirwa

Hatangajwe igihe n'ahantu igikomangomakazi cy'umwami wayoboye u Rwanda kizashyingurirwa

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved