• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Nyanza: Umugabo yakubise umugore we amukura amenyo abonye umujinya udashize yahuka inkoko arayica

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
November 4, 2025
in Amakuru
0
Nyanza: Umugabo yakubise umugore we amukura amenyo abonye umujinya udashize yahuka inkoko arayica
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Kigoma, Akagari ka Gahombo, haravugwa ikibazo cy’ihohoterwa  rikomeje gukorwa n’umugabo ukunze gukubita umugore we, bikaba bikomeje gutera impungenge abaturanyi.

Amakuru atangwa n’abaturage bo mu Mudugudu wa Nyagacyamu, aravuga ko uyu mugabo amaze igihe akorera ihohoterwa umugore we, Mukamana Espérance, ndetse aherutse kumukubita bikomeye kugeza ubwo amukuye amenyo agera kuri atanu.

Related posts

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

March 17, 2026
Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

March 17, 2026

Mukamana Espérance avuga ko amaze kurambirwa urugomo rw’umugabo we bafitanye isezerano imbere y’amategeko, ndetse banabyaranye abana. Avuga ko aheruka gukubitwa ari kumwe n’abana babo, ndetse abana bagahagurukira kumurengera kuko bari barambiwe kubona se ahora arwana na nyina.

Uyu mugore yagize ati:

“Yaje ankurikiye afite umugambi wo kunkubita. Abana babyumvise bahita baza kundengera baramufata bamutwara hirya.  Yarakaye bikabije, ajya mu nzu amenagura ibikoresho, afata inkoko arayica ayiteye ibuye avuga ko igiye kujya mu kimbo cy’umwe mu bana bashatse kunkiza.”

Abana b’uyu muryango bavuga ko bamaze igihe babana n’ihohoterwa rikorerwa nyina, kandi ko na bo ryabagizeho ingaruka zikomeye. Bemeza ko bagiye kurushaho guhagarara ku ruhande rwa nyina mu gihe ntacyo inzego zibifitiye ububasha zikoze.

Umwe mu bana yagize ati:“Ejo turyamye twumvise papa asohoye inkoni agiye gukubita mama, duhita tumuhagarika turamujyana mu gikari ngo tubiganireho. Twamubwiye ko natabireka turahamagara  RIB kuko abayobozi batadufasha. Yahise ambwira amagambo akomeretsa, ambwira ngo nazanywe hano no kumwica, kandi ko ngo nta minsi nsigaje nawe azanyica.”

Itangazamakuru ryagerageje kuvugisha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigoma kugira ngo agire icyo abivugaho, ntibyarikundiye kuko atitabaga telefone ye. Nituramuka tumubonye, tuzabagezaho icyo ubuyobozi bubivugaho.

Previous Post

Gisozi: Umugore yacunze umugabo n’umwana we baryamye abamenaho amavuta yatuye

Next Post

Nyamasheke: Abatetsi batawe muriyombi bazira kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Next Post
Nyamasheke: Abatetsi batawe muriyombi bazira kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Nyamasheke: Abatetsi batawe muriyombi bazira kwiba ibiryo by'abanyeshuri

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved