Mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Kigoma, Akagari ka Gahombo, haravugwa ikibazo cy’ihohoterwa rikomeje gukorwa n’umugabo ukunze gukubita umugore we, bikaba bikomeje gutera impungenge abaturanyi.
Amakuru atangwa n’abaturage bo mu Mudugudu wa Nyagacyamu, aravuga ko uyu mugabo amaze igihe akorera ihohoterwa umugore we, Mukamana Espérance, ndetse aherutse kumukubita bikomeye kugeza ubwo amukuye amenyo agera kuri atanu.
Mukamana Espérance avuga ko amaze kurambirwa urugomo rw’umugabo we bafitanye isezerano imbere y’amategeko, ndetse banabyaranye abana. Avuga ko aheruka gukubitwa ari kumwe n’abana babo, ndetse abana bagahagurukira kumurengera kuko bari barambiwe kubona se ahora arwana na nyina.
Uyu mugore yagize ati:
“Yaje ankurikiye afite umugambi wo kunkubita. Abana babyumvise bahita baza kundengera baramufata bamutwara hirya. Yarakaye bikabije, ajya mu nzu amenagura ibikoresho, afata inkoko arayica ayiteye ibuye avuga ko igiye kujya mu kimbo cy’umwe mu bana bashatse kunkiza.”
Abana b’uyu muryango bavuga ko bamaze igihe babana n’ihohoterwa rikorerwa nyina, kandi ko na bo ryabagizeho ingaruka zikomeye. Bemeza ko bagiye kurushaho guhagarara ku ruhande rwa nyina mu gihe ntacyo inzego zibifitiye ububasha zikoze.
Umwe mu bana yagize ati:“Ejo turyamye twumvise papa asohoye inkoni agiye gukubita mama, duhita tumuhagarika turamujyana mu gikari ngo tubiganireho. Twamubwiye ko natabireka turahamagara RIB kuko abayobozi batadufasha. Yahise ambwira amagambo akomeretsa, ambwira ngo nazanywe hano no kumwica, kandi ko ngo nta minsi nsigaje nawe azanyica.”
Itangazamakuru ryagerageje kuvugisha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigoma kugira ngo agire icyo abivugaho, ntibyarikundiye kuko atitabaga telefone ye. Nituramuka tumubonye, tuzabagezaho icyo ubuyobozi bubivugaho.




