• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Ngoma: Umwana muto arashinja se kumufata kungufu

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
November 4, 2025
in Amakuru
0
Ngoma: Umwana muto arashinja se kumufata kungufu
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Mu Mudugudu wa Rwasaburo, Akagari ka Musya, Umurenge wa Rurenge mu Karere ka Ngoma, umwana w’umukobwa w’imyaka 13 arashinja se wabo kumufata ku ngufu  mu murima aho bari bagiye guhinga.

Uyu mwana uvuga ko ibi byabaye ku munsi w’ejo hashize, ubwo yajyanaga n’uwo mugabo guhinga, maze bagiye gutaha agiye gushaka ubwatsi amusiga mu murima, ageze hagati aramuhamagara ngo amufashe.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Ati:“Twari twagiye guhinga, tugeze igihe cyo gutaha ajya gushaka ubwatsi ansiga mu murima. Ageze hagati arampamagara ngo ngende mufashe. Ngeze aho yari ari, arambwira ndyame hasi anyambura imyenda, nawe ariyambura ahita amfata ku munwa ngo ntavuza induru. Yambwiye ngo nintabivuga azangurira akantu. Nahise mvuga ko nzabibwira mama,”

Nyina w’umwana yavuze ko we byamugezeho nyuma y’aho umwana amubwiye ibyamubayeho.

Ati:“Mu masaha ya saa sita, umwana yaraje ambwira ko uwo mugabo yamufashe mu gihe bari bagiye guhinga,” .

Abaturanyi b’uru rugo bavuga ko byabababaje cyane ndetse basaba ko ukekwaho iki cyaha ahanwa bikomeye mu gihe yaba ahamwe n’icyaha.

Umwe ati: “Byadushenguye imitima kumva umusaza ahohoteye umwana muto kandi afite umugore. Ni agahomamunwa!”

Undi muturanyi yagize ati: “Ni ibintu bibi bikomeye. Twagize ubwoba ko niba yabikoze kuri uyu mwana ashobora no kubikorera abandi bana igihe babatuma kuvoma cyangwa mu mirimo yo mu rugo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rurenge, Bwana Michel, yemeje aya makuru anasaba abaturage kurandura imico mibi yo guhohotera abana.

Yagize ati:

“Icyo dusaba ni uko abagabo bareka guhohotera abana kuko uba ahemukiye igihugu n’ahazaza h’umwana. Ni umuco mubi ugomba gucika burundu.”

Ingingo ya 133 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko gusambanya umwana ari icyaha gikomeye gihanirwa igifungo kiri hagati y’imyaka 20 na 25.

Ariko iyo umuntu mukuru asambanyije umwana utarageza ku myaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa.

Amakuru agera ku binyamakuru avuga ko ucyekwaho gusambanya uyu mwana atari se umubyara, ahubwo ari umugabo wa nyina kuko nyina yinjiye mu rugo azanye uyu mwana. Bivugwa ko bari bamaze igihe gito babana kandi bacumbikiwe mu rugo rw’uwari wabaragije itungo.

Ukekwaho icyaha, w’imyaka 65, ari mu maboko y’inzego z’ubutabera, naho umwana ari kwitabwaho n’abaganga kugira ngo ahabwe ubufasha bwihutirwa.

Previous Post

Umuraperi wabiciye bigacika hano mu Rwanda mu myaka yo hambere agiye gukora ubukwe n’umunyamahanga ufite abana 2

Next Post

Rusizi: Urujijo ku mwana w’imyaka 10 warohamye mu Kivu

Next Post
Rusizi: Urujijo ku mwana w’imyaka 10 warohamye mu Kivu

Rusizi: Urujijo ku mwana w’imyaka 10 warohamye mu Kivu

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved