Umuraperi Karangwa Lionel uzwi mu muziki nyarwanda nka Lil G, kuri ubu uri kubarizwa ku mugabane w’u Burayi aho amaze igihe aba muri Pologne, kuri ubu uyu muhanzi ari mu myiteguro yo gusezerana n’umugore baherutse gutangaza ko bamaze igihe mu rukundo.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Lil G yahamije ko ari mu mubano ukomeye n’uyu mugore, ndetse ko ibiganiro by’ubukwe biri mu nzira. Yagize ati:
“Nibyo turi mu rukundo. Ntabwo turakora ubukwe ariko turi kubiganiraho, bishobora kuba vuba.”
Aya makuru y’ubukwe bwe ashobora kurangira ashyizwe mu bikorwa mu mwaka wa 2026, bitewe n’uko abishaka n’uko imyiteguro izagenda.
Uwo bitegura kurushinga, Emilia Mieczkowska, asanzwe afite abana babiri. Gusa impande zombi zatoranyije kugira ubuzima bw’umuryango wabo bw’ibanga, bityo ntibigeze babitangazaho byinshi.
Lil G yimukiye muri Pologne mu 2022, aho nyuma y’igihe gito hatangiye gucicikana inkuru zimuhuza n’uyu mugore, nubwo icyo gihe batari bagaragaza byinshi ku mubano wabo. Amakuru yaje kwemezwa n’inzego z’abegereye umuryango avuga ko bombi bamenyaniraniye muri Pologne, umubano wabo urakura, ubu bakaba bageze mu nzego zo gutekereza ku bukwe.
Nubwo umuhanzi ubwe yahamije ko ubukwe buri mu mishinga yegereje, yanze kugira byinshi atangaza ku bijyanye n’iminsi, aho buzabera n’ibindi birambuye.
Lil G, watangiye umuziki akiri muto, akunzwe mu ndirimbo zitandukanye zakanyuze benshi zirimo Nimba Umugabo, It’s Okay, Agaciro n’izindi zatumye yigarurira abakunzi b’injyana ya Hip-Hop mu Rwanda.





