• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Gasabo: Abantu 11 bakurikiranyweho kwiba inka z’abaturage

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
November 3, 2025
in Amakuru
0
Gasabo: Abantu 11 bakurikiranyweho kwiba inka z’abaturage
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ku bufatanye n’abaturage yataye muri yombi abantu 11 bakekwaho uruhare mu bujura bw’inka bumaze iminsi butera impungenge mu baturage bo mu Karere ka Gasabo.

Ni nyuma y’uko abatuye mu mirenge ya Gikomero, Ndera, Rusororo na Rutunga bakomeje kugaragaza ikibazo cy’abajura babaga inka, zimwe bakazibaga izindi bakazijyana ku masoko kuzigurisha.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Polisi, ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, yatangiye ibikorwa byo gukurikirana iki kibazo hagamijwe gufata ababikora.

Kuva mu kwezi kw’ukwakira 2025, abantu 11 bamaze gufatwa bakekwaho kwiba inka esheshatu. Muri zo, enye zagarujwe zitarabagwa mu gihe ebyiri zasanzwe zabazwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yavuze ko bamwe muri aba bafashwe bagejejwe imbere y’urukiko, abandi bakaba bakiri mu iperereza kugira ngo amadosiye yabo yuzuzwe.

CIP Gahonzire yasobanuye ko ubu bujura bukorwa mu ikoraniro ry’abantu benshi, harimo abagenzura aho inka ziri (bamenyekanye nk’ “abatenezi”), abaziba, abazibaga ndetse n’abakwirakwiza inyama ku masoko. Yavuze ko ahanini inka zibwe mu mirenge ya Gasabo zajyanwaga kugurishirizwa mu isoko ry’inka rya Fumbwe mu Karere ka Rwamagana.

Ikindi cyagaragaye ni uko aba bajura bakorana mu buryo bwo kwimukira mu bindi bice mu rwego rwo guhunga inzego z’umutekano, aho bamwe bava muri Gasabo bagahungira mu turere twa Rulindo, Gicumbi na Rwamagana.

CIP Gahonzire yashimiye abaturage bagize uruhare mu gutanga amakuru yatumye aba bajura bafatwa, ariko abasaba gukomeza kugira uruhare mu kubahiriza umutekano batanga amakuru ku gihe. Yagarutse ku mpamvu z’inaniza zituma hari abaturage batabaza, ashimangira ko rimwe na rimwe bahisha amakuru kubera impamvu z’imibanire hagati yabo.

Yanashishikarije abaturage kwirinda kwakira abantu bababwira ko bari gushakisha inka zo kugura, kuko hari bamwe babikoresha nk’amarenga yo gucengera amakuru abafasha mu bujura.

Polisi yongeye gukangurira ababigizemo uruhare cyangwa abatekereza kubijyamo kubireka, kuko inzego z’umutekano n’abaturage bafatanyije babahagurukiye ku buryo nta mwanya wabo ukirimo muri aka karere.

Previous Post

RIB yataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho gucuruza amahembe y’inzovu bayavanye muri DRC

Next Post

Umuraperi wabiciye bigacika hano mu Rwanda mu myaka yo hambere agiye gukora ubukwe n’umunyamahanga ufite abana 2

Next Post
Umuraperi wabiciye bigacika hano mu Rwanda mu myaka yo hambere agiye gukora ubukwe n’umunyamahanga ufite abana 2

Umuraperi wabiciye bigacika hano mu Rwanda mu myaka yo hambere agiye gukora ubukwe n'umunyamahanga ufite abana 2

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved