Abantu 23 barimo abana bato bahitanywe n’iturika ryatewe n’umuriro w’amashanyarazi wibasiye iguriro riherereye mu Ntara ya Sonora mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Mexique, mu gihe abandi 11 bakomeretse bikomeye.
Iyi mpanuka yabaye ku wa 1 Ugushyingo 2025, ikaba nayo ibaye mu byago bikomeye igihugu cya Mexique gihanganye na byo muri uyu mwaka.
Ibiro by’Umushinjacyaha wa Leta ya Sonora byatangaje ko amakuru y’ibanze agaragaza ko inkomoko y’iyi mpanuka ishobora kuba ari insinga z’amashanyarazi zari zifite ikibazo mu bubiko bw’iryo guriro, bikabyara umuriro waje gutera iturika ryasenye igice cy’inyubako.
Inzego z’umutekano zatangaje ko nta bimenyetso byerekana ko habaye igitero cy’iterabwoba cyangwa igikorwa cy’ubugizi bwa nabi, bemeza ko ari impanuka yaturutse ku kibazo cya tekiniki mu miyoboro y’amashanyarazi.
Guverineri wa Sonora, Alfonso Durazo, yihanganishije imiryango yabuze ababo anemeza ko yahise ategeka ko hakorwa iperereza ryimbitse ku cyateye impanuka n’uruhare rwose rushobora kuba rwarabayemo mu kurenga ku mabwiriza y’umutekano w’amashanyarazi. Yatangaje ko abakomeretse bakomeje kwitabwaho n’abaganga mu bitaro byo mu Mujyi wa Hermosillo.
Alfonso Durazo, Guverineri wa Sonora. Ati:“Ibi byago byahitanye ubuzima bw’abantu barimo n’abana bato. Ntegetse ko iperereza ryimbitse rikorwa kugira ngo hamenyekane icyabiteye n’ababigizemo uruhare,”
Perezida wa Mexique, Claudia Sheinbaum, abinyujije ku rubuga rwa X, yagejeje ubutumwa bwo guhumuriza no kwihanganisha imiryango yabuze ababo. Yijeje ko Leta izatanga ubufasha bwihuse n’ubufatanye mu gukurikiranira hafi abagizweho ingaruka n’ibi byago.
Amakuru y’abatangabuhamya n’ibinyamakuru byo muri Mexique agaragaza ko mbere y’iturika, hari abaturage bari bamaze igihe bagaragaza ikibazo cy’insinga zishaje n’umwuka w’amashanyarazi wumvikanaga mu bubiko bw’iryo guriro, ariko ntihagire igikorwa mu gihe gikwiye.
Abasesenguzi mu by’umutekano w’inyubako basanga iyi mpanuka ishobora kuba isomo rikomeye ku bayobozi n’abikorera ku bijyanye n’isuzuma n’ubugenzuzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi mu nyubako z’ubucuruzi.




