Bamwe mu rubyiruko rwo mu Kagari ka Karambi, Umurenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana, baravuga ko ikibazo cy’abakobwa n’abadamu bishora mu buraya kimaze kubaremerera, bitewe n’uko ngo akazi kabuze mu rubyiruko ndetse n’abagore bamwe bakifuza kubona imibereho babinyujije mu busambanyi.
Umwe mu basore wo muri ako gace yagize ati:
“Indaya ziratuzengereje. Abasore ntitukibasha kwizigamira amafaranga kuko amafaranga menshi tuyamarira mu buraya. noneho ibiciro babikubise hasi cyane, hari abakora uburaya ku mafaranga 500 cyangwa 1,000 Frw. Noneho n’udukingirizo twarabuze, Abakora uburaya barimo kwiyongera, bigatuma n’abasore benshi babyishoramo bitewe n’uko babona bihendutse.”
Akomeza avuga ko iki kibazo kimaze igihe kinini mu gace, kandi gituma urubyiruko rutabona uburyo bwo kwiteza imbere.
Naho Bamwe mu bagore bo muri ako kagace bavuga ko nabo bahura n’imbogamizi zitandukanye, zirimo urugomo bakorerwa n’abagabo banywa inzoga.
Umwe muri bo yagize ati:
“Ejobundi umwe yaje yasinze anyangiriza ibirahure Namujyanye ku kagali ariko bukeye nsanga yarekuwe. Abasinzi bahano bafite urugomo, iyo ureze ntibihabwa agaciro.”
Itangazamakuru ryagerageje kuvugana n’Umuyobozi w’Umurenge wa Muhazi kugira ngo asobanure ingamba ziri gufatwa kuri iki kibazo, atubwira ko ari mu rugendo kandi atashobora kugira icyo atangaza ako kanya. Itangazamakuru ryakomeje kumuhamagara nyuma ntibyadukunda kumubona ku murongo wa telefoni.
Naramuka atanze ibisobanuro, tuzabibagezaho mu nkuru zacu zikurikira.
Abaturage basaba ko hakorwa ubukangurambaga bugamije kurwanya uburaya mu rubyiruko no gufasha abakora uburaya kubona uburyo bwo kwiteza imbere, harimo kubashakira imishinga ibateza imbere cyangwa amahugurwa yabafasha kubona akazi kabateza imbere.
Bifuza kandi ko hashyirwaho ingamba zihamye zo gukumira urugomo rukorerwa mu tubari n’ahandi, ndetse no kongera udukingirizo no kwigisha urubyiruko ku buzima bw’imyororokere.




