• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Ruhango: Yishwe akubiswe ifuni na bagenzi be basangiraga inzoga bamuziza ibiceri 200

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
October 31, 2025
in Amakuru
0
Ruhango: Umugabo yasanzwe yapfuye nyuma yo gusangira n’inshuti ze mu kabari
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Mbuye, Akagari ka Mwendo, haravugwa inkuru iteye agahinda y’umugabo witwa Nsabimana Théobald, w’imyaka 48, wishwe n’abo basangiraga bamukubise agafuni bamuziza ibiceri 200 by’amafaranga y’u Rwanda.

Amakuru yemejwe n’abaturage bo muri ako gace avuga ko nyakwigendera Nsabimana yari kumwe n’abasore babiri mu gasanteri ka Vunga, aho bari basangiye inzoga, Bigeze mu masaha ya saa tanu z’ijoro, bamusabye kwishyura amafaranga ibiceri 200 arayabura.

Related posts

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

March 15, 2026
Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

March 12, 2026

Uwo mugabo ngo yahise ahaguruka asubira mu rugo rwe, ariko bagenzi be babiri baramukurikira. Bageze iwe, ngo bamukinguje baramuhamagara, arasohoka bashaka ko yishyura ayo mafaranga, arongera ababwira ko ntayo afite.

Aho ngaho, umwe muri bo yahise amukubita ifuni mu bitugu, undi nawe akomeza undi nawe ayimukubita mu gatuza, bituma ahita ahasiga ubuzima.

Nyuma yo gukora ubwo bwicanyi, aba bagabo ngo bihamije ko ari bo bishe mugenzi wabo, ndetse banabibwira abaturanyi mbere yo gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano.

Abaturage bo muri ako gace bavuga ko ibyo bibabaje kandi biteye impungenge, kuko ubwicanyi bukomeje kwiyongera mu murenge wa Mbuye.

Umwe mu baturage yagize ati: “Kubyakira byanze. Numvise mu gitondo ko bishe mugenzi wacu bamuziza ibiceri 200 gusa. Birababaje kubona ubuzima bw’umuntu butakara ku kintu nk’icyo.”

Undi nawe yongeyeho ati:“Bavuye muri Vunga bapfa ibiceri 200, baramukurikirana bageze iwe, bamushukisha inzoga bari banyweye, umwe amuturuka inyuma amukubita ifuni mu bitugu, undi amukubita mu gatuza ahita apfa.”

Abaturage barasaba inzego z’ubuyobozi gukaza ubugenzuzi ku tubari n’ubucuruzi bw’inzoga, bavuga ko usanga ari byo bitera amakimbirane n’ubwicanyi muri ako gace.

Umwe mu baturage yagize ati:“Si ubwa mbere ibi bibaye. Muri uyu murenge hari undi muntu uherutse kuboneka yapfiriye mu nzu ye. Turasaba ubutabera gukora akazi kabwo, ndetse inzego zibishinzwe zigakaza igenzura ku ikoreshwa ry’inzoga.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbuye ntibyashobotse ko tugirana ikiganiro, gusa ubwo amakuru mashya azaboneka tuzayabagezaho.

Aba bagabo bombi bamaze gutabwa muri yombi, bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Ruhango, mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Kinazi kugira ngo ukorerwe isuzuma ry’iby’urupfu rwuyu mugabo.

Nyakwigendera Nsabimana Théobald asize abana babiri bakiri bato, ari nabo babanaga mu rugo rwe.

Previous Post

Rusizi: Umukobwa w’imyaka 18 wakoraga akazi ko murugo yasahuye nyirabuja

Next Post

Rusizi: Umukecuru yagiye guhaha ibijumba inzu imugwa hejuru

Next Post
Rusizi: Umukecuru yagiye guhaha ibijumba inzu imugwa hejuru

Rusizi: Umukecuru yagiye guhaha ibijumba inzu imugwa hejuru

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved