• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Rusizi: Umukobwa w’imyaka 18 wakoraga akazi ko murugo yasahuye nyirabuja

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
October 31, 2025
in Amakuru
0
Rusizi: Umukobwa w’imyaka 18 wakoraga akazi ko murugo yasahuye nyirabuja
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umukobwa w’imyaka 18 wo mu Murenge wa Bugarama, Akarere ka Rusizi, yatawe muri yombi akekwaho kwiba nyirabuja witwa Ayinkamiye Laurence, w’imyaka 28, akamutwara amafaranga n’imyambaro hanyuma akaburirwa irengero.

Byamenyekanye ko uyu mukobwa yakoraga akazi ko mu rugo mu Mudugudu wa Kamabuye, Akagari ka Nyange, ariko nyirabuja ngo ntiyigeze amenya iwabo n’imiryango ye.

Related posts

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

March 15, 2026
Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

March 12, 2026

Ayinkamiye avuga ko ubwo yagarukaga mu rugo avuye mu mirimo ye, yasanzemo inzu ikinze kandi nta muntu urimo. Ati:

“Nahamagaye uyu mukobwa ndamubura. Ndakingura nsanga amafaranga 20,000 nari nasize ntayahari, ndetse n’imyambaro irimo amakanzu atatu, amapantalo abiri n’imipira ibiri y’imbeho nabyo byabuze.”

Yahise amenyesha ubuyobozi bw’Umurenge wa Bugarama bumufasha kumushakisha, bikekwa ko yaba yarahungiye mu Murenge wa Gikundamvura aho yari yaravuze ko avuka.

Abaturanyi b’iwabo bavuga ko uyu mukobwa amaze gukorera mu ngo nyinshi kandi atajya ahatinda, ndetse akenshi ngo yagiye agenda mu buryo butunguranye. Umwe muri bo yagize ati:

“Ibi by’ubujura birashoboka kuko mu ngo nyinshi yakoreyemo yagiye agenda atabwiye ba shebuja, abandi bakaruca bakarumira. Yari yararetse ishuri ababyeyi be bashaka ko asubiramo ariko akabyanga.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikundamvura, Sindayiheba Aphrodice, yavuze ko uyu mukobwa yafashwe ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Bugarama. Ati: “Twamusanze iwabo, mbere arabihakana ariko nyuma yemera ko yakoraga muri urwo rugo. Ubu twamushyikirije Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse ku byo ashinjwa.”

Yasabye abaturage kujya bamenya neza imyirondoro y’abakozi bakoresha mu ngo zabo mbere yo kubaha akazi, kugira ngo birinde ibibazo nk’ibi. Ati:

“Ni ngombwa kumenya aho umukozi avuka, ababyeyi be n’uwamwohereje. Iyo umuntu akoresha utazwi neza, biragora kumushakisha igihe habaye ikibazo.”

Mu Murenge wa Bugarama hakunze kugera abantu baturutse mu bindi bice by’igihugu bashaka imirimo yo mu ngo n’iy’amaboko. Ubuyobozi buvuga ko bamwe muri bo baza bihishe cyangwa bafite amakosa bakoze ahandi, bigatuma haboneka ibibazo by’ubujura, ubuharike ndetse n’abana b’abakobwa batererwa inda zitateganyijwe.

Bwasabye abaturage n’ababyeyi gufatanya mu kurwanya izi ngeso, no gufasha abana b’abakobwa gukomeza amashuri aho gushorwa mu mirimo ibashyira mu kaga.

Previous Post

Rubavu: Umukobwa w’imyaka 18 yabyaye umwana amujugunya mu bwiherero bw’umuturanyi

Next Post

Ruhango: Yishwe akubiswe ifuni na bagenzi be basangiraga inzoga bamuziza ibiceri 200

Next Post
Ruhango: Umugabo yasanzwe yapfuye nyuma yo gusangira n’inshuti ze mu kabari

Ruhango: Yishwe akubiswe ifuni na bagenzi be basangiraga inzoga bamuziza ibiceri 200

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved