Mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Mbuye, haravugwa urupfu rwa Nsabimana Théobald, w’imyaka 48 y’amavuko, bikekwa ko yishwe n’abantu bari basangiye inzoga na we.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Karusizi, Akagari ka Mwendo, mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane, ahagana saa saba z’ijoro (01h00 a.m), ubwo umwe mu bari bari kumwe na nyakwigendera mu kabari yagiye gukangura abaturage ababwira ko mugenzi we yapfuye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbuye, Muhire Philbert, yabwiye ikinyamakuru Umuseke ko bakimara kumenya ayo makuru bahise batangira gukorana n’inzego z’umutekano kugira ngo hamenyekane icyabaye.
Yagize ati: “Umwe muri abo bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Nsabimana ni we wabyukije abaturage ababwira ko mugenzi we yapfuye.”
Muhire yakomeje avuga ko kugeza ubu abagabo babiri bakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu bafashwe, kandi iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane ukuri ku byabaye.
Yongeyeho ati: “Ku mubiri wa nyakwigendera nta gikomere cyabonetse, bityo bikekwa ko abamwishe bashobora kuba bakoze ku buryo ibimenyetso bitagaragara neza. Ariko byose bizasobanurwa n’iperereza ririmo gukorwa.”
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahise rugera aho ibyabereye kugira ngo rutangire iperereza ryimbitse, mu gihe abo bakekwaho iki cyaha bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi yo mu Murenge wa Mbuye.
Nsabimana Théobald asize umugore n’abana batatu.




