• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Bujumbura: Umubyeyi yabyaye umuhungu ahabwa umwana w’umukobwa wapfuye

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
October 29, 2025
in Uncategorized
0
Bujumbura: Umubyeyi yabyaye umuhungu ahabwa umwana w’umukobwa wapfuye
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Mu muujyi wa Bujumbura, haravugwa inkuru iteye agahinda aho umubyeyi yabyariye mu bitaro bya Roi Khaled Hospital akabyara  umuhungu muzima, ariko nyuma akaza guhabwa umukobwa wapfuye kubera kwitiranya abana kwabayeho n’abaganga bari babitaho.

Ibi byabaye ku wa 28 Ukwakira 2025, bitera urujijo n’urusaku rukomeye mu bitaro.

Related posts

Meteo Rwanda yatangaje ko muri uku kwezi hateganyijwe imvura idasanzwe

Meteo Rwanda yatangaje ko muri uku kwezi hateganyijwe imvura idasanzwe

October 23, 2025
Inyeshyamba za Wazalendo zasubiranyemo hagati yazo bamwe bahasiga ubuzima

Inyeshyamba za Wazalendo zasubiranyemo hagati yazo bamwe bahasiga ubuzima

October 17, 2025

Amakuru yemeza ko ku wa 26 Ukwakira, ababyeyi babiri babyariye rimwe—umwe akabyara umuhungu, undi akabyara umukobwa. Bombi bashyizwe mu byuma bibafasha guhumeka kuko bari bagifite intege nke. Mu gihe abaganga bari kubitaho, ngo habaye kwitiranya amakarita yanditseho amazina y’ababyeyi, bituma buri mubyeyi ahabwe umwana utari uwe.

Umuforomokazi ukorera kuri ibyo bitaro yavuze ko kwibeshya kwabaye ubwo bavaga gushyira abana mu byuma byabugenewe. Ati:

“Abakozi bahinduye utumenyetso tw’amazina batabizi. Igihe ababyeyi baje gusura abana, buri wese yeretswe umwana batangira kumwonsa batamenye ko habayeho kwitiranya.”

Nyuma y’iminsi ibiri, umuryango w’umubyeyi wabyaye umukobwa wamenyeshejwe ko umwana wabo yapfuye, batangira imyiteguro yo kumushyingura. Ariko inshuti yari ibazi neza yabonye umurambo w’umukobwa, kandi izi ko uwo muryango wabyaye umuhungu  ihita itangaza amakuru, biteza impagarara mu bitaro.

Nyuma y’iperereza, byemejwe ko koko abana bahinduwe: uwari wapfuye yari umukobwa, ariko umurambo we wari wagejejwe ku muryango w’umuhungu wavutse ari muzima.

Nsengimana Damien, se w’umwana wapfuye, yavuze ko ibi byaturutse ku burangare bukomeye bw’ibitaro:

Ati:“Umugore wanjye yageze ku bitaro saa tatu z’ijoro, ariko asuzumwa nyuma y’amasaha menshi. Yari ananiwe cyane, n’umwana arushye, ni byo byatumye ibintu byose bigenda nabi.”

Uyu muryango wasabye gusubizwa amafaranga asaga 500,000 FBu wakoresheje mu kwivuza, kugira ngo bifashe mu gushyingura.

Undi muryango, wari watangiye gushyingura umwana utari uwabo, nawo wavuze ko wakoresheje arenga 700,000 FBu, usaba ko ayo mafaranga yishyurwa.

Nyuma y’ibi byabaye, ubuyobozi bwa Zone Gihosha bwasuye ibitaro kugira ngo busobanukirwe iby’iki kibazo. Umuyobozi w’akarere yavuze ko habaye amakosa akomeye mu gucunga abarwayi n’abana bavuka, asaba isuzuma ryimbitse.

Ubuyobozi bwa Roi Khaled Hospital bwemeye amakosa, buvuga ko buzafasha mu kwishyura igice cy’amafaranga imiryango yombi yakoresheje, nyuma yo kwakira ubusabe bwayo bwanditse.

Previous Post

Umurambo w’umukinnyi warohamye mu mugezi wa Rusizi ashaka kwambuka ngo ajye gukina mu gihugu cy’abaturanyi wagejejwe mu Rwanda

Next Post

Ngororero: Umugabo yirukankanye mushiki we ngo amuteme amubuze yahuka insina ze arazitema zose asiga 2 gusa

Next Post
Ngororero: Umugabo yirukankanye mushiki we ngo amuteme amubuze yahuka insina ze arazitema zose asiga 2 gusa

Ngororero: Umugabo yirukankanye mushiki we ngo amuteme amubuze yahuka insina ze arazitema zose asiga 2 gusa

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved