Ubuyobozi bw’Umujyi wa Goma bwafashe icyemezo gishya kigena amasaha yo gufungura no gufunga utubari, hagamijwe kugabanya ikoreshwa ry’inzoga nyinshi ndetse no kurinda ubuzima bw’abaturage no kurwanya ibyaha bivuka ku businzi.
Ibi byatangajwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Goma, Katembo Ndalieni Julien, mu nama yagiranye n’abacuruzi b’inzoga ku wa 28 Ukwakira 2025.
Hashingiwe kuri ayo mabwiriza, utubari twemerewe gufungura saa tanu z’amanywa (11:00) no gufunga saa sita z’ijoro (00:00).
Meya Katembo yavuze ko iki cyemezo cyaturutse ku myitwarire yagaragaye mu nkengero z’umujyi, aho abaturage bamwe bazindukaga banywera mu tubari aho kujya ku kazi, bigakurura ubukene, amakimbirane yo mu ngo, ubusambanyi n’ibindi byaha.
Yagize ati: “Tugomba kureba ese abagana utubari ni bande, batugana ryari, kandi ucuruza we akora ryari? Ibi byose bigomba gusuzumwa kugira ngo ubuzima bw’umuturage budahungabanywa n’ubusinzi.”
Yasobanuye ko ibiganiro birimo gukorwa hagati y’ubuyobozi n’abacuruzi bigamije kubafasha gusobanukirwa akamaro ko gukora mu masaha yagenwe no gushishikariza abaturage kunywa mu rugero.
Meya Katembo kandi yibukije abacuruzi ko abatubahiriza ayo mategeko bazahanwa by’intangarugero, anibutsa ko abana b’abakobwa batemerewe gukoreshwa mu tubari cyangwa muri “lodges”, kuko hari aho byagaragaye ko babatesha ishuri cyangwa bakabashora mu bikorwa by’ubusambanyi.
Yagize ati: “Hari ababyeyi bazi ko abana babo bagiye ku ishuri, nyamara bagiye mu tubari cyangwa mu mazu akorerwamo ubusambanyi. Ibyo ntituzabyihanganira.”
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Goma bwanasabye ba nyir’utubari kwirinda urusaku rwinshi no gutanga amakuru ku bantu bafite imyitwarire itari myiza, ndetse bunibutsa ko nta musirikare cyangwa umupolisi wambaye imyambaro y’akazi cyangwa ufite intwaro wemerewe gusangira inzoga nabo.
Gushyiraho amasaha yo gufungura no gufunga utubari si ubwa mbere bibaye, kuko n’ibihugu byinshi ku isi nka u Bushinwa, u Bufaransa, Australia, Canada, Ireland, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Rwanda, Denmark na Kenya nabyo bigira amategeko abigenga.




