• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

RDC: Umusirikare yasabiwe gufungwa imyaka 10 azira gusomana yambaye impuzankano za gisirikare

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
October 29, 2025
in Amakuru
0
RDC: Umusirikare yasabiwe gufungwa imyaka 10 azira gusomana yambaye impuzankano za gisirikare
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Adjudant Sarah Ebabi, umusirikare wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Ebadjara, yasabiwe igifungo cy’imyaka 10 nyuma y’uko amashusho agaragaza ari gusomana n’umukunzi we yagiye ku mbuga nkoranyambaga.

Ebabi n’umukunzi we bari biteguye kurushinga tariki ya 31 Ukwakira 2025. Mbere y’ibirori, bajyanywe muri ‘Raw Studio’ i Kinshasa kugira ngo bafatire hamwe amafoto n’amashusho azibutsa ibihe by’ingenzi by’ubukwe bwabo.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Tariki ya 24 Ukwakira, igisirikare cya RDC cyamufashe mu maboko y’ubushinjacyaha nyuma y’uko amashusho agaragaza Ebabi ari gusomana akwirakwiye yagiye ku mbuga nkoranyambaga. Ubu aracyari muri kasho y’Ubushinjacyaha bwa gisirikare.

Ubushinjacyaha bushinja Ebabi kurenga ku mabwiriza y’ubuyobozi no guharabika isura y’igisirikare, cyane cyane ko yasomanye yambaye impuzankano kandi ari we wenda yayikwirakwije.

Mu rukiko rukuru rwa gisirikare, Ebabi yagaragaje ko umufotozi wa Raw Studio, Yannick Kayembe, yiyemereye ko ari we washyize amashusho n’amafoto ku rubuga rwa TikTok mu rwego rwo kwamamaza ibikorwa bye. Yongeraho ko “icyaha ari gito” kandi ko atari we wakwirakwije ayo mashusho.

Ubushinjacyaha bwo bwongeye gusaba igifungo cy’imyaka 10, bukemeza ko Ebabi ari we wagize uruhare mu gukwirakwiza ayo mashusho.

Umwanzuro w’urukiko utegerejwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 29 Ukwakira 2025.

Previous Post

Abakinnyi batanu ba APR FC ntago bazagaragara mu kibuga ubwo iyi kipe izaba iri kwesurana na Rutsiro FC

Next Post

Goma: Utubari twashyiriweho amasaha ntarengwa mu rwego rwo kurwanya ubusinzi n’ibyaha

Next Post
Goma: Utubari twashyiriweho amasaha ntarengwa mu rwego rwo kurwanya ubusinzi n’ibyaha

Goma: Utubari twashyiriweho amasaha ntarengwa mu rwego rwo kurwanya ubusinzi n’ibyaha

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved