Ikipe ya APR FC ikomeje imyitozo yitegura umukino w’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona uzayihuza na Rutsiro i Rubavu ku wa Gatandatu, tariki 1 Ugushyingo. Uyu mukino ntago uzaba urimo abakinnyi batanu b’ingenzi kubera impamvu zitandukanye.
Ronald Ssekiganda ntago azaboneka nyuma yo kwerekwa amakarita abiri y’umuhondo ku mukino APR FC yanganyije na Kiyovu Sports 0-0.
Memel Dao, wavunitse mu mukino APR FC yatsinzemo Mukura VS 1-0, azakomeza kubura mu kibuga mu byumweru bitatu biri imbere, akomeje kwitabwaho n’abaganga b’iyi kipe kugira ngo imvune ye ikire neza.
Djibril Ouatarra, wahoze arwaye mu mikino ya CECAFA Kagame Cup, yahawe akaruhuko n’abaganga kugira ngo asubirane imbaraga, aho biteganyijwe ko azagaruka mu kibuga nyuma y’akaruhuko k’imikino mpuzamahanga.
Abandi bakinnyi babiri, Mamadou Sy na Seidu Dauda Y., bakaba barasabye imbabazi ku bibazo by’ubuyobozi bw’ikipe nyuma yo gufatirwa ibihano by’ukwezi; umwanzuro ku bibazo byabo uzatangazwa mu minsi iri imbere.
APR FC iri ku mwanya wa kane n’amanota arindwi mu mikino itatu gusa, mu gihe andi makipe ayiruta yose amaze gukina imikino itanu.







