Igisirikare cy’u Burundi (FDNB) cyamuritse imodoka ya mbere cyakoreye mu gihugu imbere, ikaba ifite ubushobozi bwo kudatoborwa n’amasasu.
Uyu muhango wabaye ku wa 27 Ukwakira 2025, witabirwa na Minisitiri w’Ingabo, Marie Chantal Nijimbere, hamwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burundi, Gen. Prime Niyongabo, ndetse n’abahoze mu gisirikare.
Ni mu rugendo Minisitiri Nijimbere yagiranye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo asura inzego zitandukanye zirimo igisirikare kirwanira ku butaka, icya gisirikare cy’ikirere, ikirinda imbibi z’amazi ndetse n’icy’abasirikare basezerewe mu ngabo. Yanasuye kandi urukiko rwa gisirikare n’ubushinjacyaha bwa gisirikare.
Iyi modoka nshya yakozwe n’ingabo z’u Burundi mu bikoresho biboneka mu gihugu, ikaba yarambitswe plaque yanditseho “FDNB”. Ni imodoka igisirikare kivuga ko ikoze ku buryo idashobora gutoborwa n’amasasu, kandi itarajya gukoreshwa ku mihanda yo mu gihugu.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga benshi bashimye iyi ntambwe y’iterambere FDNB igezeho, bavuga ko ari ikimenyetso cy’ubushobozi bw’ingabo z’igihugu. Gusa hari n’abagaragaje ko ishusho y’imodoka iteye imbere ku rwego ruto, bamwe bayigereranya n’iziteranyirizwa mu magaraji y’i Buyenzi.
Minisitiri Nijimbere yashimye cyane iri terambere, avuga ko gukora imodoka ifite ubushobozi bwo kwihagararaho imbere y’amasasu ari intambwe ikomeye mu rwego rwo kwigira kw’igihugu.
Yagaragaje kandi ko yanyuzwe n’imirimo itandukanye igisirikare gikora hisunzwe amategeko, ashimangira ko ibikorwa nk’ibi ari ibyo amahanga akwiye gutangarira.
Yasabye abasirikare gukomeza gukora batizigama, amanywa n’ijoro, kugira ngo abaturage bagire umutekano usesuye, babone uko bakora ibikorwa byabo batekanye.







