• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Igisirikare cy’u Burundi cyakoze imodoka idatoborwa n’amasasu

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
October 29, 2025
in Amakuru
0
Igisirikare cy’u Burundi cyakoze imodoka idatoborwa n’amasasu
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Igisirikare cy’u Burundi (FDNB) cyamuritse imodoka ya mbere cyakoreye mu gihugu imbere, ikaba ifite ubushobozi bwo kudatoborwa n’amasasu.

Uyu muhango wabaye ku wa 27 Ukwakira 2025, witabirwa na Minisitiri w’Ingabo, Marie Chantal Nijimbere, hamwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burundi, Gen. Prime Niyongabo, ndetse n’abahoze mu gisirikare.

Related posts

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026
Abasirikare b’u Rwanda boherejwe muri Jamaica batangiye imirimo yo gusana ibyangiritse -Amafoto

Abasirikare ba RDF bari bari muri Jamaica batashye

March 16, 2026

Ni mu rugendo Minisitiri Nijimbere yagiranye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo asura inzego zitandukanye zirimo igisirikare kirwanira ku butaka, icya gisirikare cy’ikirere, ikirinda imbibi z’amazi ndetse n’icy’abasirikare basezerewe mu ngabo. Yanasuye kandi urukiko rwa gisirikare n’ubushinjacyaha bwa gisirikare.

Iyi modoka nshya yakozwe n’ingabo z’u Burundi mu bikoresho biboneka mu gihugu, ikaba yarambitswe plaque yanditseho “FDNB”. Ni imodoka igisirikare kivuga ko ikoze ku buryo idashobora gutoborwa n’amasasu, kandi itarajya gukoreshwa ku mihanda yo mu gihugu.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga benshi bashimye iyi ntambwe y’iterambere FDNB igezeho, bavuga ko ari ikimenyetso cy’ubushobozi bw’ingabo z’igihugu. Gusa hari n’abagaragaje ko ishusho y’imodoka iteye imbere ku rwego ruto, bamwe bayigereranya n’iziteranyirizwa mu magaraji y’i Buyenzi.

Minisitiri Nijimbere yashimye cyane iri terambere, avuga ko gukora imodoka ifite ubushobozi bwo kwihagararaho imbere y’amasasu ari intambwe ikomeye mu rwego rwo kwigira kw’igihugu.

Yagaragaje kandi ko yanyuzwe n’imirimo itandukanye igisirikare gikora hisunzwe amategeko, ashimangira ko ibikorwa nk’ibi ari ibyo amahanga akwiye gutangarira.

Yasabye abasirikare gukomeza gukora batizigama, amanywa n’ijoro, kugira ngo abaturage bagire umutekano usesuye, babone uko bakora ibikorwa byabo batekanye.

Minisitiri w’Ingabo, n’abahoze ari abasirikare
Imodoka yakozwe n’Igisirikare cy’u Burundi, ubwo yamurikwaga ku mugaragaro
Minisitiri Nijimbere n’Umugaba w’Ingabo z’u Burundi, Gen Prime Niyongabo
Previous Post

Nyanza: Umusore uherutse kwica nyina amutemye yisobanuye imbere y’urukiko

Next Post

FERWAFA yahannye Abasifuzi Babiri Bakoze Amakosa Akomeye mu Mukino wa Bugesera FC na AS Muhanga

Next Post
FERWAFA yahannye Abasifuzi Babiri Bakoze Amakosa Akomeye mu Mukino wa Bugesera FC na AS Muhanga

FERWAFA yahannye Abasifuzi Babiri Bakoze Amakosa Akomeye mu Mukino wa Bugesera FC na AS Muhanga

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved