Mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Kibirizi, haravugwa umusore w’imyaka 33 ufunzwe akurikiranyweho icyaha cyo kwica nyina bari bamaranye igihe babana mu rugo, amuziza kuba yaranze kumwubakira inzu.
Amakuru yemejwe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye agaragaza ko ubwo bwicanyi bwabaye mu ijoro ryo ku itariki ya 22 Ukwakira 2025, mu Mudugudu wa Kanyinya, Akagari ka Mututu.
Ubushinjacyaha buvuga ko ubwo nyina n’umuhungu bari barimo gufata ifunguro, uwo musore yahagurutse ajya mu cyumba araramo, agaruka afite umuhoro, ahita atema nyina mu mutwe kugeza apfuye.
Nyuma y’icyo gikorwa cy’ubugome, ngo yahise ajya kwishyikiriza ubuyobozi bw’Akagari.
Mu bisobanuro bye, uwo musore yemera icyaha, avuga ko yahoranaga umujinya kuko nyina yanze kugurisha ishyamba kugira ngo amwubakire inzu, ahubwo amubwira ko azategereza igihe bashiki be bazagabana umutungo.
Ubushinjacyaha buvuga ko bukomeje iperereza kugira ngo dosiye ishyikirizwe inkiko.
Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange, icyaha cy’ubwicanyi gihanishwa igifungo cya burundu.




